skol
fortebet

Sam Asghari yasabye gatanya kubera ko Britney Spears yamukubitaga asinziriye

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bwana Sam Asghari wari umugabo w’umuhanzikazi Britney Spears yasabye gatanya nyuma y’aho uyu mugore ngo yamucungaga asinziriye akamukubita ndetse akanamukomeretsa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we w’umuhanzi yigeze kumwiba umugono asinziriye aramukubita kugeza ubwo ijisho rye ryabaye umukara.

Uyu kandi yavuze ko uyu mugore yishakiye yamuciye inyuma asambana n’umukozi we ndetse ngo yakundaga gusaba abo babana kumufata amashusho yambaye ubusa.

Ibi byamenyekanye nyuma y’aho uyu mugabo asabye gatanya kuko ngo yari arambiwe kubana na Britney Spears.

Sam Asghari w’imyaka 29 yashakanye na Britney w’imyaka 41 muri Kamena 2022 nyuma y’aho aba bambikanye impeta muri Nzeri 2021.

Uwahaye amakuru TMZ yavuze ko uyu mugabo Asghari yasabye gatanya kubera ko uyu mugore we yakundaga kumukubita.

Aba ngo barwanye inshuro nyinshi mu mubano wabo abashinzwe umutekano bakaba aribo batabara.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ho ngo ibintu byabaye bibi ubwo uyu mugabo yari asinziriye hanyuma uyu mugore atangira kumukubita amakofe mu maso ndetse ngo yanamurumye ukuboko.

Uyu Britney Spears ngo yari yarataye umutwe avuga ko hari umuntu ushobora kumutera ariyo mpamvu mu cyumba ngo yahoraga afite ibyuma ngo byamufasha kwirinda.

Uyu mugabo nawe yemeje ko yatandukanye na Britney Spears aho yavuze ko nyuma y’imyaka 6 bakundana bahisemo guhagarika urukundo rwabo.Yavuze ko bazakomeza kubahana ndetse ko yifuriza ibyiza uyu mugore we wamukubitaga.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Spears yahuye bwa mbere na Asghari, w’imyaka 28. Uyu yakoraga akazi ko kumubera umutoza we w’imyitozo ngororangingo.

Icyo gihe Spears yari arimo gukora amashusho y’indirimbo ye Slumber Party.

Asghari,Umunyamerika ufite inkomoko muri Iran,icyo gihe yavuze ko ubukwe na gahunda zabo zo kugira abana "byagakwiye kuba byarabaye mu myaka itatu ishize".

Asghari yabaye umugabo wa gatatu w’uyu munyamuziki.

Nyuma yo gushakana na Alexander, Spears yanashakanye na Kevin Federline kuva mu 2004 kugeza mu 2007.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa