skol
fortebet

Umugabo yabujijwe kongera gutanga intanga nyuma yo gutanga izavuyemo abana 550

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’Umuholandi uvugwaho kubyara abana barenga 550 ku isi binyuze mu gutanga intanga ngabo yategetswe kubihagarika.
Uyu mugabo witwa Jonathan, ufite imyaka 41, ashobora gucibwa amande arenga 100.000 by’amayero (88.000 by’amapawundi) aramutse agerageje kongera gutanga izi ntanga.
Yabujijwe gutanga intanga ku mavuriro yo mu Buholandi ahuza intanga muri 2017 nyuma yuko bigaragaye ko yabyaye abana barenga 100.
Ariko aho guhagarara yakomeje gutanga intanga mu mahanga no kuri interineti. (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’Umuholandi uvugwaho kubyara abana barenga 550 ku isi binyuze mu gutanga intanga ngabo yategetswe kubihagarika.

Uyu mugabo witwa Jonathan, ufite imyaka 41, ashobora gucibwa amande arenga 100.000 by’amayero (88.000 by’amapawundi) aramutse agerageje kongera gutanga izi ntanga.

Yabujijwe gutanga intanga ku mavuriro yo mu Buholandi ahuza intanga muri 2017 nyuma yuko bigaragaye ko yabyaye abana barenga 100.

Ariko aho guhagarara yakomeje gutanga intanga mu mahanga no kuri interineti.

Urukiko rw’i La Haye rwamusabye gutanga urutonde rw’amavuriro yose yahaye intanga no kubategeka kuzirimbura.

Uyu mugabo ngo yaba yarayobeje abagore babarirwa mu magana.

Amabwiriza y’ubuvuzi yo mu Buholandi avuga ko utanga intanga atagomba kubyara abana barenze 25 mu miryango 12.

Basabwe kugabanya inshuro batanga serivisi zabo, kugira ngo bagabanye amahirwe y’uko abavandimwe bashobora gushyingiranwa batabizi kandi bakabyarana.

Ariko abacamanza bavuze ko uyu mugabo yafashije kubyara abana bari hagati ya 550 na 600 kuva yatangira gutanga intanga mu 2007.

Yajyanywe mu rukiko n’umushinga uharanira uburenganzira bw’abana bavutse ku ntanga zatanzwe, na nyina w’umwe mu bana bivugwa ko yabyaye biturutse ku ntanga ngabo yamuhaye.

Umuvugizi w’uru rukiko, Gert-Mark Smelt yagize ati: "Ikigaragara ni uko uyu muyoboro w’abavandimwe bahuje umubyeyi umwe ufite amagana y’abavandimwe na bashiki babarirwa mu magana ari munini cyane."

Abana barenga 100 babyawe n’uyu mugabo bavukiye mu mavuriro y’Ubuholandi ndetse n’andi yigenga, ariko yanatanze mu ivuriro ryo muri Denmark naryo ryohereza intanga ze mu bihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa