skol
fortebet

Umugore ari mu byishimo nyuma yo gukura umugabo yise ’igitangaza’ku rubuga rwa Tinder

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Kenya witwa Ivy Nyabera ari mu byishimo nyuma yo guhurira ku rubuga abantu bateretaniraho rwa Tinder bikarangira bakundanye ndetse bakanabana byemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Uyu mugore ari mu byishimo kuko ubu nyuma yo gushakana n’umugabo we w’umuzungu bahuriye kuri Tinder,bagiye kubyarana umwana wa mbere.

Uyu Nyabera yabaye umugore wemewe n’amategeko wa Nathan White nyuma y’uko bahuriye kuri Tinder muri 2020.

Nyabera w’imyaka 29 yakundanye na White w’imyaka 36 bahuriye kuri Tinder,bamara ukwezi bavugana mbere y’uko bahura imbonankubone nyuma y’ukwezi kumwe.

Aba bombi bakoze ubukwe butatu yaba muri Canada no muri Kenya baritegura kwibaruka ndetse amafoto yo gutangaza iyi nkuru nziza bayafatiye kuri Eiffel Tower i Paris.

Uyu mugore abinyujije kuri Facebook,yagaragaje ibyishimo bye agira ati: "Bamwe bavuga ko ukunda, abandi bakavuga ko ubihitamo. Njye ndavuga ko nabibonye kandi mu buryo bwiza cyane.

Mu myaka yashize, twubatse ubuzima n’urugo hamwe. Twasangiye gusomana bwa mbere no gusohokana bwa mbere. Twihanganiye intambara za mbere no gushidikanya. Twanyuze mu byiciro byinshi by’ubuzima, buri gihe turi hamwe. Twanyuze mu muyaga mwinshi dufatanye agatoki ku kandi, imitima ihuye n’amaso afunze kuri buri wese..

Urukundo dufitanye ni urukundo rwubaka ubugingo. Ni urukundo rukomeye. Ni urukundo rwiza.

Kubana nawe byanyeretse ko urukundo ruboneka mu buryo bwinshi butandukanye..."

Uyu mugore avuga ko uyu mugabo we akomeye,ari mwiza kandi yitonda.

Ati"Ni umuntu ukomeye cyane kandi ufite imico ihambaye.Ni umuntu witonda cyane, w’umugwaneza kandi wita ku bandi kurusha abandi nigeze mbona. Umugabo wanjye ni inkingi nyayo. Ni umugwaneza kandi wihangana."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa