skol
fortebet

Umuhinde wariye akayabo mu rusimbi ari mu gahinda kenshi kubera akaga byamuteje

Yanditswe: Monday 26, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhinde watsindiye akayabo mu rusimbi [tombola] yavuze ko arembejwe cyane n’ubutumwa bw’abantu benshi bamusaba ubufasha bw’amafaranga ku buryo yicuza kuba yarafashe iyi jackpot.
Anoop, umushoferi utwara ibinyabiziga ukomoka muri leta ya Kerala y’amajyepfo, yatsindiye asaga miliyoni 250 z’Amarupe ($ 3.06m, £ 2.9m) muri tombora ya leta mu ntangiriro za Nzeri.
Ariko nyuma y’icyumweru,yashyize hanze videwo isaba abo atazi kureka kumubangamira we n’umuryango we.
Agira ati: "Nakifuje kuba (...)

Agira ati: "Nakifuje kuba ntatsinze.Igihembo cya gatatu gishobora kuba aricyo cyari cyiza."

Muri iyo videwo, Anoop avuga ko atekereza kwimuka mu mazu ye kugira ngo abantu be gukomeza kumubangamira bamwirukaho ndetse bakamubuza amahwemo aho anyuze hose.

Uyu mugabo yaravuzwe cyane mu makuru ku rwego rw’igihugu ubwo yatsindiraga igihembo kinini cyane kurusha ibindi byose byatanzwe na leta muri tombora.

Yaguze itike ku ya 17 Nzeri - umunsi umwe mbere yuko afata indege yerekeza muri Malaysia ku kazi - nyuma yo gufungura agasanduku umuhungu we yazigamagamo amafaranga.

Nyuma y’amakuru ko yatsinze, umuryango we wasuwe cyane n’abanyamakuru.

Muri videwo yashyize hanze agira ati: "Narishimye cyane ubwo natsindaga.Mu rugo hari abantu na kamera kandi twarishimye."

Avuga ko ariko bidatinze ibintu byaje kurenga umurongo.

Ati"Sinshobora kuva mu rugo, sinshobora kujya ahantu hose. Umwana wanjye ararwaye kandi sinshobora kumujyana kwa muganga."

Anoop uzahabwa miliyoni 150 z’Amarupe nyuma y’imisoro ya leta ,avuga ko abantu batangira kugera iwe buri gitondo.

Agira ati: "Icyo nshobora kubwira abantu bose ni uko ntarabona amafaranga. Nta muntu n’umwe usa n’uwumva ikibazo cyanjye, nubwo nabivuga kajana."

Anoop avuga ko we n’umuryango we babana na bene wabo kugira ngo abantu badakomeza kubakurikira.

Ubuyobozi bwa leta bwavuze ko buzategurira amahugurwa y’umunsi umwe Anoop ku micungire y’imari kugira ngo bamufashe gukoresha neza aya mafaranga yatsindiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa