Hailie Jade Mathers,umukobwa w’umuraperi Eminem yambitswe impeta n’umukunzi we Evan McClintock.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 w’umuraperi Eminem ufite imyaka 50,yafashwe amafoto n’amashusho ari kwambikwa impeta.
Abinyujije kuri Instagram,uyu mukobwa ukina filimi yagaragaje ibyishimo yatewe no kwambikwa iyi mpeta.
Uyu mukobwa yagaragaye ari kwerekana iyi mpeta ya Diyama yambitswe ndetse ari gufasha umugabo we w’ahazaza gufungura icupa rya champagne.
Uyu musore yagaragaye atera ivi ahantu bishoboka (...)
Hailie Jade Mathers,umukobwa w’umuraperi Eminem yambitswe impeta n’umukunzi we Evan McClintock.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 w’umuraperi Eminem ufite imyaka 50,yafashwe amafoto n’amashusho ari kwambikwa impeta.
Abinyujije kuri Instagram,uyu mukobwa ukina filimi yagaragaje ibyishimo yatewe no kwambikwa iyi mpeta.
Uyu mukobwa yagaragaye ari kwerekana iyi mpeta ya Diyama yambitswe ndetse ari gufasha umugabo we w’ahazaza gufungura icupa rya champagne.
Uyu musore yagaragaye atera ivi ahantu bishoboka ko hari mu bwato hanyuma uyu mukobwa yemera ko amwambika impeta.
Hailie yakuriye Detroit hamwe na se Eminen [Marshall Bruce Mathers III] na nyina Kim Scott.
Yize ahitwa Chippewa Valley High School (2014) na Michigan State University
Abavandimwe be ni Alaina Marie Mathers, Stevie Laine Mathers na Parker Scott.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *