skol
fortebet

Umukobwa wakundanye n’umusore imyaka 12 yahishuye ibanga rikomeye yakoresheje bakabana

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore b’ahitwa Kilifi muri Kenya,kuri uyu wa Kabiri yariki ya 14 Gashyantare bakoze ibirori bikomeye bizihiza umwaka bamaze babana nk’umugabo n’umugore.
Icyakora uwo n’umwaka umwe muri 11 bamaze bakundana kuko bakundanye imyaka 10 mbere y’uko bakora ubukwe mu Ukuboza 2022.
Umugabo w’imyaka 31 witwa Amani Gambo,wakuriye ahitwa Chonyi muri Kilifi,yatangiye gukundana n’umugore we w’imyaka 28, Ellen Gambo, muri 2012.
Mbere y’aho,bari baziranye mu myaka yabo y’amabyiruka ubwo Ellen yari (...)

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore b’ahitwa Kilifi muri Kenya,kuri uyu wa Kabiri yariki ya 14 Gashyantare bakoze ibirori bikomeye bizihiza umwaka bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Icyakora uwo n’umwaka umwe muri 11 bamaze bakundana kuko bakundanye imyaka 10 mbere y’uko bakora ubukwe mu Ukuboza 2022.

Umugabo w’imyaka 31 witwa Amani Gambo,wakuriye ahitwa Chonyi muri Kilifi,yatangiye gukundana n’umugore we w’imyaka 28, Ellen Gambo, muri 2012.

Mbere y’aho,bari baziranye mu myaka yabo y’amabyiruka ubwo Ellen yari afite imyaka 16 mu gihe Amani yari afite 19.

Amani yabwiye The Standard ati "Muri 2010,nagiye ku kigo cya Ellen,noherejwe ngo mpagararire ababyeyi ba mubyara wanjye wahigaga mu nama.Naramubonye mpita mukunda.

Icyo gihe,Ellen yigaga mu mwaka wa 7, mu gihe Amani,yari mu wa 3 wisumbuye bahita batangira inkuru y’urukundo rwabo bahereye mu myaka y’amabyiruka.

Amani yagize ati "Yari afite umusatsi mwiza,mu mas heza n’isura nziza.Nizeraga ko uko namwiyumvagamo nawe ariko byari bimeze ndetse ko azemera ko mubera umugabo nidukura.

Nari muto ariko nari nzi ko Ellen ariwe wanjye."

Aba bakomeje gukundana ndetse bakajya bahamagarana kuri telefoni z’ababyeyi babo kugeza bakuze babishyira ku mugaragaro.

Ellen we avuga ko atari yiteze ko urukundo rwabo ruzakomeza kugeza babanye.

Ati "Amani nanjye twakuriye mu bice nitandukanye,twize ahatandukanye kandi tubaho ubuzima butandukanye.Ntabwo nari nziko inzira zacu zizahura umunsi duhura muri 2010."

Abajijwe icyatumye urukundo rwabo rukomera,Ellen yagize ati "Nta na rimwe nigeze mushyiraho igitutu cyo kumusaba amafaranga.Sinigeze na rimwe musaba ngo anyoherereze amafaranga.Yayampaga abishaka."

Amani akora mu bijyanye no gutanga inguzanyi i Kilifi mu gihe Ellen we acuruza imyenda n’inkweto mu isoko ry’aho iwabo.

Aba bombi bavuga ko buri wese ari umurinzi w’undi ndetse ko biteguye kubyarana abana benshi.

Ibitekerezo

  • Ewe jye na madamu twashakanye tumaze imyaka 13 . ubu tumaze ibiri tubana. Nange narinfite 19 we afire 16. Ndabona bimeze nkibyabo

    Ndumva ari Romeo&Julliet bo muri @@[1:[0:1:kenya]]. Gusa murino minsi urwo rukundo kurubona biragoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa