skol
fortebet

Umukwe yikubise hasi ari gusezerana mu kiliziya ababaherekeje bagwa mu kantu

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abageni bari mu Kiliziya Padiri ari kubasezeranya, ubukwe bwabo bwahagaze akanya bitunguranye biturutse kuri umwe wikubise hasi ari imbere ya Altar.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2023 nibwo ibi byabaye.
Imiryango y’abageni bombi (umuhungu n’umukobwa) bari muri Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza yitiriwe Kristo Umwami iherereye mu murenge wa Busasamana.
Padiri ari gusezeranya ubukwe bubiri hageze igihe abageni bahana ibiganza, imihango yo gusezeranya irimbanyije, kuri bamwe (...)

Sponsored Ad

Abageni bari mu Kiliziya Padiri ari kubasezeranya, ubukwe bwabo bwahagaze akanya bitunguranye biturutse kuri umwe wikubise hasi ari imbere ya Altar.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2023 nibwo ibi byabaye.

Imiryango y’abageni bombi (umuhungu n’umukobwa) bari muri Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza yitiriwe Kristo Umwami iherereye mu murenge wa Busasamana.

Padiri ari gusezeranya ubukwe bubiri hageze igihe abageni bahana ibiganza, imihango yo gusezeranya irimbanyije, kuri bamwe muri abo bageni.

Umugabo ari kuvuga ngo “Njyewe” ageze aho avuga izina ry’umugore we biranga.

Bamwe mu bari mu Kiliziya bagize ngo izina ry’umugore we araryibagiwe, hashize umwanya muto atangira kunaga amaboko ari nako acira inkonda aba yikubise hasi nk’uko abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru babivuze.

Umugeni akimara kugwa bamwe mu Bakristo bahise baza baterura umugeni (umuhungu) bamujyana muri shaperi (Chapelle) maze n’umukobwa (umugeni) we aramukurikira.

Padiri yahise akomeza gusezeranya abandi bageni, naho bariya isakaramentu ryo gushyingirwa bariho bahabwa rihita rihagarara.

UMUSEKE wagiye ku Kiliziya uganira na se w’umugeni wikubise hasi, avuga ko akeka ko yarozwe n’abo mu muryango wabo.

Ati “Hari abantu babiri duhanye imbibi z’isambu bari bamaze nk’imyaka 16 tutababona, baje baradusuhuza kandi dusanzwe dufitanye amakimbirane maze baratubwira ngo numvise ko umuhungu wanyu azakora ubukwe twari tuje kureba kugwa kwe! Rero nibyo bamuterereje.”

Nyuma Padiri amaze gusezeranya abandi yagiye muri Chapelle abona umugeni wari wikubise hasi yongeye gutora agatege ahamara umwanya muto abageni bahita basohoka, maze Abakristo bari mu Kiliziya bakoma amashyi yewe banavuza impundu.

Abo mu muryango w’uriya mugeni bavuze ko icyo gihe, Padiri ari muri Chapelle yabahereyeyo isakaramuntu ryo gushyingirwa.

Gusa, abandi basigaye mu rujijo bakeka ko umugeni yaguye kubera umunaniro, abandi bavuga ko ibyo bitashoboka ko umuntu ananirwa ngo agwe acire inkonda.

Ivomo: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa