skol
fortebet

Urungano rwa Uwicyeza Pamella rwamukoreye ibirori byo gusezera ubukumi

Yanditswe: Sunday 19, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella ugiye kurushinga n’Umuhanzi The Ben yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal shower’ mu gihe habura ukwezi ngo asabwe anakobwe.

Sponsored Ad

Ibi birori byabereye ahitwa Wood Habitat ku Kimihurura, byitabirwa n’inshuti z’uyu mukobwa zitandukanye.

Mu mashusho yashyizwe hanze na bamwe mu nshuti z’uyu mukobwa agaragara yishimye ari kuririmba ubona ko yizihiwe.

Byitezwe ko ubukwe bwa Uwicyeza Pamella na The Ben buzaba ku wa 15 Ukuboza, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Abifuza kuzitabira ubukwe bwa The Ben ariko batazabasha kugera aho buzabera,bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga babanje kwishyura ibihumbi 10 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa