skol
fortebet

Umugaba w’ingabo za Kenya yapfiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Indege ya kajugujugu yari itwaye umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Gen Francis Ogolla yakoze impanuka,ayipfiramo nkuko Perezida Ruto yabitangaje.

Sponsored Ad

Iyi ndege yarimo uyu mugaba w’ingabo za Kenya, Francis Ogolla,yakoze impanuka kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita ku mupaka wa Kaben-Cheptulel hagati ya Elgeyo Marakwet na West Pokot.

Citizen ivuga ko abantu icyenda aribo bari bayirimo.

Iyi mpanuka ntiharamenyekana icyayiteye.

Perezida wa Kenya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, William Samoei Ruto, yemeje urupfu rwa Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka y’Indege.

Kuri uyu mugoroba, nibwo Perezida Ruto yabwiye abanyamakuru ko uyu mugaba w’ingabo yaguye mu gace ka Sindar mu Ntara ya Elgeyo Marakwet ahagana mu ma saa munani n’iminota 20.

Ati:"Uyu munsi, saa munani n’iminota 20 z’ijoro, igihugu cyacu cyagize impanuka ikomeye yo mu kirere mu gace ka Sindar, ahitwa Keben,mu Ntara ya Elgeyo Marakwet. Mbabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa Jenerali Francis Omondi Ogolla, Umugaba w’ingabo za Kenya ".

Umukuru w’igihugu yakomeje atangaza ko iyi kajugujugu yari itwaye kandi abandi basirikare 11, icyenda muri bo bapfiriye hamwe na CDF Ogolla muri iyo mpanuka, harokoka babiri gusa.

Perezida Ruto, yatangaje iminsi 3 y’icyunamo nyuma y’iyi mpanuka ya kajugujugu yahitanye umuyobozi mukuru wa KDF, Ogolla n’abandi 9. Icyateye iyo mpanuka kiracyakurikiranwa.

Amakuru amwe yavugaga ko uyu musirikare yakomeretse bikabije akajyanwa i Nairobi,ayandi akavuga ko yapfuye.

Bikimara kuba,Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Kenya, Perezida William Samoei Ruto, yahise atumiza inama yihutirwa y’umutekano ku biro bye, nyuma y’aho iyi kajugujugu yari irimo abasirikare bagera ku icyenda ikoze impanuka kuri uyu wa 18 Mata 2024, batanu bakahasiga ubuzima.

Uyu musirikare mukuru byavuzwe ko yari mu bataremeraga ko perezida William Ruto yatsinze amatora mu kwa 8 muri 2022.

Abandi bapfuye ni Brigadier Swale Saidi, Colonel Duncan Keittany, Lieutenant Colonel David Sawe, Major George Benson Magondu (Pilot), Captain Sora Mohamed, Captain Hillary Litali, Senior Sergeant John Kinyua Mureithi, Sergeant Cliphonce Omondi,Sergeant Rose Nyawira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa