skol
fortebet

ADEPR yo muri Uganda yitandukanyije na ADEPR yo mu Rwanda kubera ko inzego z’umutekano zishimuta abayobozi babo bakabakorera iyicarubozo

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abayobozi b’Itorero rya ADEPR muri Uganda bashingiye ku nama bagiriwe n’ubuyobozi bwa Uganda, ADEPR Ururembo rwa Uganda bandikiye ubuyobozi bwa ADEPR yo mu Rwanda babumenyeshako bahisemo kwigenga no guhindura izina nyuma y’uko inzego z’umutekano zishimuta abayobozi babo bakanakorerwa iyicarubozo.

Sponsored Ad

Komite Nyobozi y’Itorero rya ADEPR Ururembo rwa Uganda igizwe n’Abapasiteri yandikiye Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda bamumenyesha ko basanze kwigenga ari byo bibabareye.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki ya 13 Gicurasi 2019, aba bapasiteri bavuga ko icyemezo cyo kwitandukanya na ADEPR bagifashe nyuma y’umwiherero wabaye tariki ya 26 Mata 2019.

ADEPR/Uganda babwiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR/Rwanda ko ibibazo biri muri iri torero bijyanye n’umutekano muke kuko abayobozi babo bakomeje gushimutwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo.

Bakomeza bavuga ko abayobozi b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda ntacyo bakoze ku bibazo babamenyesheje bagahitamo nk’ Itorero gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi bwa Uganda.

ADEPR Uganda, ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo cyo guhindura izina ry’iri dini baryita PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) batora n’ubuyobozi bushya.

Ururembo rwa ADEPR Uganda rwashinzwe mu 2015, bituma Itorero rya ADEPR rigira indembo esheshatu zigizwe n’abayoboke basaga miliyoni ebyiri.

Umwuka mubi uri mu itorero ADPR/Uganda uje mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza ahobamwe mu bayobozi b’iri torero muri Uganda bamaze iminsi batabwa muri yombi, aho bamwe bashinjwa ku za maneko.

REBA IBARUWA BANDITSE:



Ibitekerezo

  • Ariko jye ndabona ibi bimeze nko kubohoza. None se ibibazo bya ADPER Uganda bijyanye no guhohotera abayoboke babo, ADPER Rwanda yari kubikoraho iki? Kuki se batitabaje Ambassade ko ndeba banayigeneye kopi? Kuki se bahinduye izina barangiza bakigarurira ibyari ibya ADEPR? Bashatse umutungu wabo bwite n’abayoboke babo bwite? Guhindura izina no kwigenga bizabuza ko bitwa intasi? Kereka niba batazagaruka mu Rwanda.

    AMADINI y’iki gihe aransetsa.Yose aba yishakira "umugati" gusa yitwaje Bible.Niba koko yari amadini akorera Imana,ADEPR-UGANDA yari gufunga imiryango,ikagaruka mu Rwanda,nk’abantu batotezwa.
    Iteka amadini ajya ku ruhande rwa Leta arimo,kugirango nayo yibonere Umugati.Niyo mpamvu amadini yivanga cyane muli Politike kandi Yesu yarabibujije abakristu nyakuri.Ngaho namwe munyumvire.Mu gihe Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kuva muli Uganda kubera umutekano,ADEPR-Uganda yo irashaka kwifatanya na Leta ya Uganda.Kubera kwishakira Umugati.Ikibabaje nuko biyita abakozi b’Imana,mu gihe muli Abaroma 16:18,Bible ibita abakozi b’inda zabo.Umuntu wese muzabona yigisha agusha ku ifaranga (icyacumi),ntabwo aba akorera Imana.Nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be basabaga Icyacumi.Cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi.Yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa