dnd

Aho ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ilayidi byari kuzabera himuwe

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 10 August 2019 Yasuwe: 1723

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwamenyesheje bayisilamu bose ko ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid-el-Adhha uteganyijwe ku cyumweru, bitazabera kuri Stade ya Kigali nk’uko byari bisanzwe.



Uyu munsi mukuru uteganyijwe ku wa 11 Kanama 2019, uzabera Centre Culturel Islamique Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadhafi, kubera ko Stade ya Kigali izaba iri mu myiteguro yo kwakira umukino wa Al-Hilal na Rayon Sport mu irushanwa rya CAF Champions League.

Amabwiriza y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, avuga ko Stade itagira ikindi kintu kiberamo mbere y’amasaha 48 ngo yakire umukino.

RMC yagize iti “Ubuyobozi bw’Umuryango wa RMC buboneyeho umwanya wo gutangariza Abayisilamu bose ko ibirori byo kwizihiza uwo munsi mukuru wa Eid-el-Adhuha ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Centre Culturel Islamique Nyamirambo, bikazatangira guhera saa kumi n’ebyiri (6h00) za mu gitondo.”

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo iheruka gutangaza bitewe nuko Eid Al-Adha izahuza n’impera z’icyumweru, ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2019 uzaba Umunsi w’Ikiruhuko.

Uyu munsi wizihizwa mu gihe abayisilamu benshi baba barimo gusoza umutambagiro mutagatifu i Mecca. Abayisilamu 84 baheruka kurira indege bava mu Rwanda bagana muri uwo murwa mutagatifu, mu rugendo nyobokamana.

Eid Al-Adha ni umunsi wa kabiri ari nawo ukomeye muri ibiri yemerwa nk’ikiruhuko mu Idini ya Islam, nyuma ya Eid al-Fitr. Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusirikare mwiza aritegura-Rev.Nibintije

Soma: 2 petero 3:14-19: " 14. Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje...
15 January 2020 Yasuwe: 454 1

Vugana n’ abandi binyuze mu buzima bwacu-Rev.Nibintije

Soma :Yohana 13:34-35 "34.Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko...
11 January 2020 Yasuwe: 213 0

Imana iri kugusaba ko wakongera kugaruka muri wa murongo w’ imfura-Rev.Nibintije

"Soma Yohani 10:10: Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no...
6 January 2020 Yasuwe: 470 0

Imana inezezwa n’ iterambere ryawe-Rev.Nibintije

Soma Ibyahishuwe 4 « ibintu byose yabiremye kugira ngo biyinezeze......(...
1 January 2020 Yasuwe: 327 0

Urumuri mu ntambwe zawe mu mwaka mushya wa 2020-Rev.Nibintije

Ijambo ry’ Imana ni itabaza rimurikira ibirenge byawe ndetse rikaba n’...
31 December 2019 Yasuwe: 284 1

Ijambo ry’umunsi:Agira ibintu byose bishya-Rev.Nibintije

Kandi uriya wicaye ku ntebe y’ubwami yaravuze ati: "Reba njyewe ngira ibintu...
29 December 2019 Yasuwe: 433 0