skol
fortebet

Amasomo Mama umbyara yanyigishije-Rev.Nibintije

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

2 Timoteyo 3:14-15

14. Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije,

15. kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Mu mwaka w’1865 umwanditsi witwa William Ross yavuze amagambo akomeye cyane aho yagize ati:

"ukuboko kwakomeje ingobyi ni ko kuboko kuzayobora isi."

Nyuma mu myaka myinshi yashinze mu mwaka w’1914 nibwo presida Woodrow Wilson yavuze ko hagomba kubaho umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore ku nshuro ya mbere mu mateka.

Kuva icyo guhe buri mu prezida wese yakoraga nk’ibi.

ibi rero bimwe mu byerekana uburyo dukunda kandi duha agaciro ba Mama bacu ababyeyi batwibarutse.

Urukundo rw’umubyeyi ni ikintu ntagererwanywa, nta kintu ku isi na kimwe warunganya nacyo.

Nanjye hari ibintu byinshi nigishijwe na Mama umbyara mu bikorwa yagiye ankorera bingaragariza urukundo byagize ikintu kinini cyane byamariye mu buzima ndimo, hari icyo byanyunguye gikomeye cyane kugeza none undi muntu atakwiyumvisha.

Kimwe muri ibyo ariko kandi gikomeye n’ukumenya ko nta kintu na kimwe cyaruta gusenga Imana no kuyubaha.

Ndibuka nabwo ubuhamya mwarimu unyigisha yaduhaye ku munsi mukuru w’ aba mama ubwo yatubwiraga ko adashobora kwibagirwa uko maman we yahoraga amwibutsa ibijyanye n’urukundo rw’Imana ndetse no kwita ku ijambo ryayo.

Mama we yahoraga asoma Bibliya ye, kandi yabaga ishaje cyane, bigaragara ko yayikoresheje cyane,ibi byamuteye amatsiko aravuga ati "ariko ni ibiki mama ahora asoma koko?

Ubuzima bwo gusenga bwe nabwo bwari bumushishikaje cyane.

Buri munsi akiri muto mama we yazaga ku gitanda cye cyane agapfukama ubundi agasengana nawe.

Kumwumva avuga izina rye aribwira Se wo mu ijuru, ndetse ari nako avuga ibyabaga bimuhangayikishije byose, byamuteraga imbaragaza zikomeye kuva icyo gihe ndetse akuze byamuteye gukorera Imana cyane.

Akomeza atubwira ko hari ibindi bikorwa byinshi cyane byerekeye Imana yagiye yigira kuri Mama we.

Ubukristo bwe bwari nk’ikirango mu rugo iwabo.

Nshuti y’ Imana, kuva no mu binyejana byatambutse,ubukristo bw’ababyeyi bwakomeje gukora cyane ku bana babo, bituma bakura ari bantu b’Imana.

Mu by’ukuri kwizera kw’abamama ni ibintu ntagereranywa.

Ba Maman Imana ibahe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • Urakoze cyane pastor.Ikibabaje nuko abantu bakiri bato basigaye batita ku bintu byerekeye Imana.Imana ntacyo ikibwiye abantu.Bumva ko kuba yaraturemye bihagije,ko nta kintu idusaba.Nyamara baribeshya cyane.Nkuko dusoma muli Umubwiriza 12:1,Imana isaba abasore n’inkumi gushaka Imana,aho kwibera mu binezeza gusa.
    Muli 2 Timothy 2:22,Imana yasabye umusore Timote "guhunga irari rya gisore".Yarayumviye,arahaguruka akajya yirirwa abwiriza abantu ijambo ry’Imana mu nzira,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Umuntu ushaka Imana,izamuhemba ubuzima bw’iteka muli paradis.Niyo yanapfa,izamuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yavuze.Ariko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,ubuzima bwabo bushirira ku irimbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa