Amatike y’igitaramo cya Don Moen i Kigali yatangiye kugurishwa habura amezi 5 ngo kibe

Ubuzima   Yanditswe na: Muhire Jason 4 October 2018 Yasuwe: 1053

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Don Moen I Kigali yatangiye kugurishwa nyuma yuko habura amezi 5 ngo kibe.



Mu mateka y’ibitaramo bya muzika mu Rwanda bimenyerewe ko amatike agurirwa ku muryango cyangwa mbere ho iminsi itari myinshi, ibi birikugenda bihinduka kuko ubu amatike yo kuzinjira mu gitaramo gikomeye icyamamare Don Moen azakorera mu mujyi wa Kigali yatangiye kugurishwa habura amezi atanu ngo kibe.

Umuhanzi Donald James ubusanzwe uzwi nka Don Moen kuri ubu afatwa nk’umwami w’indrimbo zo kuramya Imana ku isi , kuri ubu ategerejwe mu gitaramo kiswe Kigali Praise Fest kizaba mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2019 turimo gusatira.

Abateguye iki gitaramo bavuze ko bahisemo gushyira ku isoko aya matike hakiri kare kugira ngo buri wese ubyifuza azabashe ku kitabira bigendanye n’ubushobozi bwe kuko agurishwa mu byiciro kandi abazayagura mbere nibo bazayabona ku mafaranga makeya.

Iyi sosiyete isanzwe imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu gihugu, yizeza abazagura aya matike mbere ko ntampungenge bakwiye kugira z’uko ashobora kwiganwa kuko umutekano wayo ucunzwe neza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ushaka kugura itike ajya ku rubuga www.rgtickets.com, kugeza ubu ariko aho iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ntiharamenyakana ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya na Don Moen nabo ntibaratangazwa.



Ubu buryo bwo kugurisha amatike mbere y’igitaramo busanzwe bumenyerewe mu bihugu byateye imbere cyane, bukaba bufasha abateguye kumenya umubare w’abazitabira bityo bagategurirwa imyanya ihwanye nabo ntamuvundo.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo:Intumwa James Muhire yandikiye Perezida Kagame amusaba ko ururimi...

Kuri uyu wa 04 Werurwe 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye...
5 March 2020 Yasuwe: 3123 5

Imana ishaka ko umenya uko wakwitwara mu kigeragezo-Rev./Ev. Nibintije...

Soma : Abafilipi 1:15-18: 15. Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo...
27 February 2020 Yasuwe: 761 1

Imana ishaka ko uvuga uko ubona ibintu-Rev.Nibintije

Soma :Matayo 18:15: “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha...
18 February 2020 Yasuwe: 375 0

Imana ishaka ko wamenya ibijyanye n’ amafranga n’ ubutunzi-Rev.Nibintije

Soma :Luka 12: 13-21 "Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira...
17 February 2020 Yasuwe: 704 2

Imana ishaka ko ugira amahitamo meza-Rev.Nibintije

Abagalatiya 5: 13-16."3. 13.Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko...
15 February 2020 Yasuwe: 354 0

Uyu munsi imana irashaka ko uzirikana ibi-Rev.Nibintije

Soma: 1 abakorinto 3:10-15: 10. Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana,...
14 February 2020 Yasuwe: 672 1