skol
fortebet

Bishop Rugagi yatangije Television yise ’TV7 Miracle Channel’

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Television y’Itorero Abacunguwe mu Rwanda riyobowe na Bishop Rugagi Innocent, yari maze igihe itegerejwe n’abantu benshi ubu yamaze gutangira gukora iragaragara mu bice bitandukanye by’Urwanda.
Bishop yagize icyo atangaza kuri iyi Television: ” Ni ukuri ndanezerewe ko Imana ari iyo kwizerwa, irinda ijambo ryayo kugeza risohoye. Iyi Television Imana yayimbwiye kera ndetse icyo gihe twari mu bihe biruhije cyane kuko mu nzu twasengeragamo bari badutaye hanze kuko twari twabuze amafaranga (...)

Sponsored Ad

Television y’Itorero Abacunguwe mu Rwanda riyobowe na Bishop Rugagi Innocent, yari maze igihe itegerejwe n’abantu benshi ubu yamaze gutangira gukora iragaragara mu bice bitandukanye by’Urwanda.

Bishop yagize icyo atangaza kuri iyi Television: ” Ni ukuri ndanezerewe ko Imana ari iyo kwizerwa, irinda ijambo ryayo kugeza risohoye. Iyi Television Imana yayimbwiye kera ndetse icyo gihe twari mu bihe biruhije cyane kuko mu nzu twasengeragamo bari badutaye hanze kuko twari twabuze amafaranga y’ubukode. Ariko Imana igiye kumbwira impa amasezerano menshi harimo na Television izaba ikomeye.

Icyo gihe n’ukuri ntibyanyoroheye kubyumva kuko numvaga ari nk’inzozi kuko numvaga uwatwihera amafaranga tukishyura ibukode kuko numvaga ibya television ari birebire cyane bitari kurwego rwacu. Ariko burya Imana iyo ivuze iba yavuze.
Ihishurirwa ndetse no kwiyemeza gutangiza umushinga wa Telivision twawutangiye mu kwa kabiri kw’uyu mwaka turimo ubwo twari dutangiye amasengesho y’iminsi 120. None ubu Television yaratangiye. Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro.”

Bishop Rugagi yatangaje ibiganiro bizajya bitambuka kuri TV7 Miracle Channel:
Television yacu nk’uko izina ribivuga, ni umuyoboro w’ibitangaza. Ni umuyoboro wo kwumva ubutumwa bwiza ndetse n’ibindi by’umumaro yaba mu muco wa gikristu ndetse n’umuco Nyarwanda muri rusange. Ntabwo uzahabona byabindi abantu bareba bakarara bashigagurika ninjoro, ntabwo urubyiruko rwacu bazahigira kwambara ubusa. Hoya azaba ari hahandi uzajya ureba ukwumva koko uguwe neza.

Aha niho TV7 ikorera.

TV7 ni urubuga abantu benshi bazabohokera ndetse n’abataramenya ubutumwa bwiza bukabageraho. Hazaba hari ibiganiro byinshi kandi byiza cyane, biteguiye neza, birimo inyigisho zuzuye, zidufasha kubaho neza mu Isi ndetse nanyuma y’ubuzima bwo ku isi tukazataha ijuru.”

“Hari amatelevision narinsanzwe nkorana nayo, mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa no kubugeza ku bantu bose, ariko ubu tugiye kujya dukorera kuri TV7, amwe twamaze kuyasezerera, amasezerano twari dufitanye yarashojwe, dusigaranye indi imwe ariko nayo vuba aha, mu cyumweru gitaha turaba tubasezeye.

Turashima Imana ko ntakibazo twagiranye nabo ndetse tukaba dusezeranyeho amahoro. Ubu abari basaznwe batureba kuri ayo matelevision atandukanye n’ukujya tubana nabo kuri TV7.”

Aha ni kuri reception ya TV7. Ukihinjira bakwakirana ubwuzu.

TV7 Miracle Channel ikorera munyubako nshya ya MIC( Muhima Investment Company), iri impande y’inyubako ya Chic, muri etage ya 4, Igaragara kuri Decoderi ya StarTimes ku 115, kandi n’ubuntu niyo waba udafite abonema.

Ibitekerezo

  • Imana yacu ni iyo kwiringirwa! Ni inyakuri. Isohoza amasezerano yayo. Amen

    Dufite ikibazo mu majyepfo ntitubasha kuyireba mudufashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa