skol
fortebet

Fata Umwanya wo gushimira Imana yahaye igihugu cyawe Umugisha-Rev.Nibintije

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

Soma Zaburi 33:12

“ Hahirwa ishyanga rifite Uhoraho ho Imana yaryo n’ abantu yatoranije ikabagira umurage we.”

Sponsored Ad

Imana yahaye umugisha igihugu cyacu cy’ U Rwanda. Iyo witegereje uko cyatunganijwe kuva ku mipaka yose, usanga ibyiza bikigize ntaho wabisanga ahandi, ibyiza bikurura abantu baturutse imihanda yose.

Nshuti ya NEMI, nta mpamvu iyari yo yose yatuma tutahagurukira hamwe tukaba twabishimira Imana kandi tukanayisaba kugira ngo kubera ibyo byiza yahaye igihugu cyacu Abamalayika b’Imana bakirindire umutekano nkuko barindaga igihugu cy Edeni.

Iyo ukurikiranye amagambo abakurambere b’ igihugu cyacu bagiye bakivugaho bitwereka ko cyatunganijwe mu misinge y’ amasezerano y’ Imana.

Amasezerano ajyanye n’ uko Imana izajya igihozaho ijisho nk’ urugo rwayo, kandi ko n’ abagituye nabo ari abana bayo bwite.

Yego tugeraho bikaducanga nkuko byacangaga ubwoko bwayo bw’ abayisraheli ariko bibaho nk’ abantu bambaye umubiri n’ amaraso nk’ uko Pawulo yabyivugiye ubwo yagize ati “ Nshaka gukora ibyiza ariko ibibi bikantanga imbere.”

Nakuze ni umva ko, Abo bakurambere bacu bavugaga ko:

• Imana Yirirwa Ahandi Ikarara I Rwanda ndetse n’ andi magambo menshi avuga ku gihugu cyacu.

Igihugu cyacu Imana yagihaye umugisha ujyanye n’ ibyo yagishyizemo :
•ari ubutaka bwera, •amashyamba,
•ibiyaga,
•inyamaswa kandi utibagiwe n’ •amabuye y’ agaciro ibyo byose bituzanira ubukungu.

Nshuti ya NEMI,

Bitewe niyo migisha yibyo byiza Imana yahaye Igihugu cyacu, nkaba nasaba umuntu wese witeguye kandi wifuza gufatanya n’ Umuryango wacu w’ Ivugabutumwa butagira imipaka kandi udashingiye ku idini iryari ryo ryose mu gukora amasesengesho y’ iminsi 40 yo gushima Imana yaduhaye igihugu cyiza, kandi nini nshingano yacu nk’ abizera kubera maso igihugu cyacu mu gufatanya n’ abayobozi bacyo kugira ngo ibyiza byacu Imana yaduhaye ndetse n’ ibyo tumaze kubibyazamo bibone umutekano wuzuye kandi natwe tubashe kuwubona.

Twandikire kuri Email yacu [email protected] cyangwa kuri numero +14123265034(WhatsApp)
Kugira ngo tujye tubasha kugutumira umurongo wa Bibliya ndetse nicyo tugomba gusengera buri cyumweru.

Email izajya iba imwe buri cyumweru muri iyo minsi 40 dutangiriye ku itariki ya ya mbere y’ ukwezi kwa cumi n’ abiri.( 1/12/2019).

Nshuti y’ Imana, muri uko kwezi kwa 12 tugende buhoro buhoro kandi tugenda tureba impande zawe dufite rwa rufunguzo rufungura inzugi zose ari rumwe Ari rwo “YESU KRISTO”maze duhamagare Uwaduhaye Igihugu cyawe cyiza ariwe Mana yawe, ukoresheje izina ry’ urwo rufunguzo kugira ngo yongere :

•Imigisha myinshi....
• Amahoro kub’ abaturage
• umutekano mu mpande zose z’ igihugu cyacu.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • Abanyamadini benshi bo mu bihugu binyuranye,babwira abayoboke babo yuko Imana yahaye UMUGISHA ibihugu byabo.Ndibuka ko na mbere ya 1994,abapadiri na pastors bigishaga ko Imana yahaye umugisha u Rwanda.Nyamara ntibyateye kabiri,haba Genocide.Ndetse na Paapa agera mu Rwanda muli 1990,yasomye ubutaka bw’u Rwanda,avuga ko aduhaye umugisha.Nyamara akimara kugenda,nibwo intambara yatangiye.Tuge twibaza icyo abanyamadini bita umugisha.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo,buzaba buyobowe na Yesu.Bisobanura ko Imana itaha umugisha ubutegetsi bwo ku isi,kandi ishaka kubukuraho,kubera ko bwananiwe gukuraho ibibazo byuzuye mu isi.Ndetse ahubwo,usanga ubutegetsi bwo mu isi aribwo buteza ibibazo:Intambara,kwicana,gucurana umutungo w’igihugu,akarengane,ubusumbane bukabije,etc...Imana nitegeka isi,izakuraho ibibazo byose,isi iturwe n’abantu bayumvira gusa,babeho iteka nta kibazo na kimwe.Uwo niwo mugisha nyawo.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo "Ubwami bwawe nibuze".Buri hafi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa