skol
fortebet

“Hamagara abantu wizeye bagufashe gukura ibyo bibazo biri ku umutwe wawe maze babitereke ku umutwe wa Yesu Kristo ( igice cya 2)”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ HAMAGARA ABANTU WIZEYE BAGUFASHE GUKURA IBYO BIBAZO BIRI KU MUTWE WAWE BABITEREKE KU MUTWE WA YESU KRISTO ( Igice 1)”.

Soma 2 abakolinto 10:5 :“ “ Dukubita hasi impaka n’ ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo yubigomorere Kristo.”

Mu ibitekerezo byawe niho habera urugamba hagati yo GUHANGAYIKA ( ubwoba) n’ amahoro ( ukwizera).

Hagati yo kugira ubwoba no kugira ukwizera, ikiza gufata mbere ibitekerezo byawe nicyo kigomba kuyobora ubuzima bwawe.

Kandi nubasha kwemerera ko ijambo ry’ Imana ari ryo ritegeka ibitekerezo byawe uzahagara n’ amaguru abiri ubashye guhagarika Satani ushaka gutera ikintu runaka kitandunya n’ Ijambo ry’ Imana mu ibitekerezo byawe. Ibi nabyita GUFATA URUKINGO mbere yo gufatwa n’ Indwara.

Ibi ni ingenzi cyane kubihitamo mbere.

Kuko no mu ubuzima busanzwe , abashyinzwe ubuzima bacu guhera mu urwego rw’ igihugu ukageza mu akagari baduhamagarira gufata urukingo rukana kugira ngo tutandura indwara rukana cyangwa kugura umusegetera kugira ngo imibu nti dutere Malariya.

Ahandi ugasanga badushishikariza kugira (mutuel) kugira ngo uramutse ufashwe n’ indwara ntugire ikibazo cyo kwihutira kujya kwa muganga.

Nicyo kimwe rero no gusoma ijambo ry’ Imana hakiri kare ukamenya uko ugomba kwitwara igihe Satani ashatse kutera ikintu mu ibitekerezo byawe kugira ubashe guhangayika cyangwa kugira ubwoba bwo kwikuraho ibyo bibazo ukabiha Yesu.

Niyo mpamvu kugira ngo wikureho ibyo bibazo k’ umutwe wawe ni ngombwa kubanza guhagarika ubwoba , gushidikanya, kwiganyira n’ ibindi bimeze gutyo mbere yuko utangira kwikuraho urwo rubuye ruri ku umutwe wawe.

Uzi uko bitangira? Reka nguhe urundi rugero: iyo umuntu aguterephonye cyangwa ukwandikire ubutumwa bugufi, iyo ugiye kureba, ugasanga ni nomero ya Police kandi ukaba uzi ko mu ibintu bya mbere ubuyobozi bwacu bushyira imbere ari umutekano ukugira ngo umutekano wa buri muturarwanda ube 100%.

Dore ikintu kizahita kiza mbere mu ibitekerezo byawe. Ndabizi wowe uri gusoma buno butumwa uri UMWANA MWIZA kandi ukunda Igihugu cyawe ndetse n’ abanyarwanda bose muri rusange ntabwo uzahita utekereza ko ugiye gufungwa.

Ahubwo uzahita utekereza ko Umuvandimwe wawe cyangwa ababyeyi bawe hari ikibazo bagize mu nzira, bakoze impanuka se, cyangwa utundi tubazo dusaba abashinzwe umutekano gutabara , kubera ko Police adasinzira ikaba yabimenye kare.

Ubwo uzamenya ko bitameze neza ubwo ako kanya ibitekerezo byawe bizahita byakira ikintu kandi icyo kintu kizatuma umuhanda wari urimo ucikamo kabiri, aha ndavuga umuhanda uyoborwamo n’ ibitekerezo byawe. Ntabwo ari umuhanda usanzwe.

Icyo uzakora ni uko uzahitamo kimwe muri ibyo bice bibiri bivuye muri uwo muhanda warurimo. ushobora gutangira kugenda mu umuhanga wo mu ubwoba, guhangayika cyangwa ukomeze mu umuhanda wo kwizera.

Ni ufaka umuhanda wo kwizera uzahita ubona Imbaraga zo kubwira Satani uti” ku bw’ Ijambo ry’ Imana “narasobanukiwe” kandi ntabwo nkitwa ryazina rya mbere ubu nitwa “KWIZERA” mvanaho ubuhenda abana. Reka nkubwire Satani ushobora kuba utari kunyumva neza
Dore icyambere Imana yaduhaye Abashinzwe umutekano beza kuko umwana wanjye bahise bamujyana kwa muganga kandi abaganga bacu nabo Imana yabahaye ubwenge budasanzwe ikindi ntakibazo mfite ubuyobozi bwadushyize muri system nziza ya Mutuel. Kandi ndayifite so..... Satani ...

Mbare rimwe.. kabiri...wamviriye mu inzira mu izina rya Yesu.

Kubera ko ufite ijambo ry’ Imana muri wowe ryubatse ukwizera kera ku Imana kandi ko iyo Mana yawe yaduhaye abayobozi beza kandi babahanga.

Ubwo mu ibitekerezo byawe hazazamo ko Yesu ari “ready “ kwikorera uwo muzigo.

Kuri uwo mutwaro wawe ntabwo uzirirwa umpamagara ngo nze kugufasha kuwugukura k’ umutwe, ahubwo Ukwizera kwawe kuzaba kwabikoze igihe watangiye gukoza Satani isoni izuba riva!!!

Watangiye kwiyumvamo amahoro ni ubwo ibibazo bigihari kuko uzi neza ko Karuhura ari kubikorera akazi kandi ko mu igihe kitarambiranye umwana wawe azaba avuye mu ibitaro.

Ikindi kizakurikiraho n’ ugusenga no kuririmba za ndirimbo z’ amazamuka” (ubwo nawe urabyumva.)

Nayo masengesho yawe ntabwo ari yayandi asanzwe n’ amasengesho yuzuyemo za Hallelujah !Hallelujah !Hallelujah !
Zivanzemo n’ izindi ndimi zitamenyekana zo mu ijuru. Niyo uzaba utaravuga mu ururimi rushya uzaruvuga kuko imbaraga zisunikwa n’ ukwizera zizaba zabaye nyinshi muri wowe.

Kandi Kubera ko umwuka wawe, aha ntabwo ndikuvuga (umwuka w’Imana) ndavuga umwuka wawe uzaba uri muri (line)cyangwa mu umurongo umwe n’ umwuka w’ Imana, uzajya gusanga icyari ubwoba twakubitiwe “I NZENGA” nako cyabaye “AMATEKA”

Imana iguhe umugisha...!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel: Tel +14128718098
Whatsapp: +14123265034
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa