skol
fortebet

Ikiganiro kirambuye na Amabilisi Sibomana/ Mu ibonekerwa yabwiwe kudakurikira Guverinoma y’Abatabazi

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu kiganiro Umuryango Tv wagiranye na Amabilisi Sibomana, umugabo w’imyaka 67 wakoze itangazamakuru imyaka 35, yagarutse ku buzima bwa buri munsi bwa Radio Rwanda yakozeho igihe cy’imyaka 33. ibi ni imwe mu by’ingenzi yagiye agarukaho:
"Nagiye gukora ikizamini cyo gukora kuri Radiyo Rwanda kubera gutinya kwigisha mu wa gatandatu. Kubera taille yanjye nto kandi mu wa gatandatu harabaga ibisore natinyaga ko byazajya binsuzugura" Perezida Habyarimana yigeze kuza kuri Radiyo Rwanda aje kureba (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro Umuryango Tv wagiranye na Amabilisi Sibomana, umugabo w’imyaka 67 wakoze itangazamakuru imyaka 35, yagarutse ku buzima bwa buri munsi bwa Radio Rwanda yakozeho igihe cy’imyaka 33.
ibi ni imwe mu by’ingenzi yagiye agarukaho:

"Nagiye gukora ikizamini cyo gukora kuri Radiyo Rwanda kubera gutinya kwigisha mu wa gatandatu. Kubera taille yanjye nto kandi mu wa gatandatu harabaga ibisore natinyaga ko byazajya binsuzugura"

- Perezida Habyarimana yigeze kuza kuri Radiyo Rwanda aje kureba niba hatabaye kudeta kuko saa 6:00am zari zageze amakuru ntajyemo

- Nigeze guhatwa ibibazo nakosoye ijambo rya Habyarimana aho yari yavuze ngo "bitoye isoni" nahakuye mu ijambo rye.

- Nababajwe n’ukuntu nirukanywe kuri Radio Rwanda aho nibwiraga ko nzahava umwuka unshizemo banyirukana ngo sinize Itangazamakuru kandi nararyize mu Budage.

- Muri 1994 narabonekewe nerekwa ko ntakwiye guhunga ko binaramutse bibaye nakwirinda kwerekeza i Burengerazuba. Ni uko FPR yafashe Kigali ndi i Kigali nguma mu rugo.

- Kuba ntaragiye mu itangazamakuru rutwitsi ni umugisha w’Imana kuko nabikanguriwe kenshi.

- Umunyamakuru mwiza ntakwiye kujya mu bya politiki cyane

- Narwaye stroke intera paralysie igice cyose cy’ibumoso ku buryo ukuguru n’ukuboko bidakora

- Nakoze kuri Radio Rwanda imyaka 33 nkora n’imyaka 2 kuri Radiyo Izuba. Afana Rayon Sports. Mu bahanzi b’iki gihe akunda King James

Kurikira ikiganiro cyose hano:

Ibitekerezo

  • Arashaje disi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Impamvu twese dusaza,tukarwara,kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa