skol
fortebet

Imana inezezwa n’ iterambere ryawe-Rev.Nibintije

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Soma Ibyahishuwe 4

« ibintu byose yabiremye kugira ngo biyinezeze......( kandi mu byo yaremye ni byinshi harimo kugira intsinzi kwawe).

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Amategeko y’ Imana yashyizweho kugira ngo atume tugira ibitekerezo bizima...kuko Imana nayo igira ibitekerezo bizima (byiza).

Bityo tubashe kubana nayo mu bwami bwayo mu nzira y’ ibitekerezo bye tukiri mu mubiri.

Niba ushaka kugira umwaka mushya....

•Udasanzwe,
•w’ ibitangaza
•W’ Ibisubizo by’ ibibazo byawe

Usabwa kugira ubwami bw’ Imana mu bitekerezo byawe.

•Kuko abantu bagira ubwo bwami mu bitekerezo byabo bandika amateka.

•Kuko abantu bagira ubwo bwami mu bitekerezo byabo ibintu byabo bibageraho ari ibitangaza,

• Nabo ntibamenya uko besheje imihigo kuko biba mu bitangaza..

•Iyo bihaye intego 5 mu mwaka mushya, Imana ibashoboza izindi 5 batateganyaga zikikuba ( Double).

Kugira ngo ubashe kugera ku ntego wiyemeje dore ibintu usabwa:

• Kugira ubwami bw’ Imana mu bitekerezo byawe. Kuko umwami aba ari ashobora byose ( Tout Puissant).

•kugira gahunda mu buzima bwawe

• kuba uri muntu ushobobora gutera intambwe ijya mbere byihuta nubwo uba ubona ibyo muhanganye nabyo biba biteye ubwoba

• kuba ushobora kutarangazwa no gutera umugongo ibintu biboneka ko nta bwenge burimo, ibintu bikorwa n’ abantu badafite ubwami bw’ Imana mu bitekerezo byabo.

• kuba uri umuntu wishakamo ubushobozi kandi ukumva ko ushoboye kuko uba ufite ijambo ry’ Imana ishobora byose kandi ishoboza abantu bayo byose.

Uyu munsi wa mbere w’ umwaka mushya nkomeje kuguteramo imbaraga zo gutera umugongo ibyahise byose byagenze uko utabishaka.

Reka rero dutera intambwe itujyana..

• ku munsi w’ ejo w’ umwaka mushya.

• utujyana mu ntego twiyemeje muri uyu mwaka.

•Itujyana mu ntego twiyemeje yo mu mwaka 30 iri mbere.

UMUNSI W’ EJO , MURI UYU MWAKA NDETSE NO MU MYAKA
MURONGO ITATU NI IBISUBIZO BY’ITERAMBERE RYACU MU BURYO BWO MU MWUKA NDETSE NO MU BURYO BW’ UMUBIRI.

Imana izatwishimire muri ibyo bihe byose...mu izina rya Yesu Kristo...!

VUGA « Amen « niba ubyakiriye.

Imana iduhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa