skol
fortebet

Imana iri kugusaba ko wakongera kugaruka muri wa murongo w’ imfura-Rev.Nibintije

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

"Soma Yohani 10:10: Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi."

Sponsored Ad

Imana yaturemeye kubaho ku bwayo. Ni muri iyo nzira,tunezezwa n’imigisha iva mu mubano wacu n’Umuremyi.

Ariko hari n’inyungu nkuko ubushyuhe n’ubwiza bw’ibishashi bikurura abantu imbere y’igicaniro.

• Reba niba ukiri muri ya masezerano yawe n’ Imana, kuko aho Imfura zisezeraniye niho nzihurira.

• Menya amasezerano utakurikije bigatuma wica igihango wagiranye na So wo mu ijuru ubundi wihane.

• Ongera wibuke ibyo kurya wategurirwa n’ inshuti yawe Yesu mugasangira kandi ntihagire ucura undi.

• Garuka kuri rya gaburo rya mbere waryaga buri munsi uzaniwe n’imfura nyamfura itajya yica amasezerano.

•Ongera kurira kuri ya mbehe wariragaho mbere ariyo Bibliya.

•Garuka muri bya bihe bya kera byo gusabana n’ Inshuti yawe bitume uyisaba ubufasha kuko ubukeneye.

• Ntugire ikimwaro cy’uko watatiye igihango , humura aracyagukunda kuko atajya ahinduka, izina rye ni Rukundo .

Ca bugufi aho.. nyine ugeze bihite bigucira inzira ikugeza muri wa mubano wawe wa mbere n’ Inshuti yawe Yesu.

Erega ibyo witagaho nt’ agaciro bifite, kuko bimeze nk’ akamanyu k’ umutsima Gusa.

Ibitekerezo byawe n’ Imigambi yawe biganisha ku Mana n’ ibintu byayo.

Tera intambwe z’ingirakamaro uyu munsi maze wongere kuba Imfura kuko kuba imfura niwo mugambi w’ Imana ku bantu bayo.

Imana iguhe umugisha...!

Turabakunda..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa