Imana ishaka ko umenya ibi uyu munsi-Rev.Nibintije

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 February 2020 Yasuwe: 741

Amategeko akomeye atuma ubasha kugera ku ntsinzi yawe.

Matayo 7:7-12 :

7. Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.

8.Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.

9. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
10. cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?

11. Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?

12. “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.



Nshuti ya NEMI

Kuko Imana ishaka ko dutsinda, yanaduhaye amategeko atandukanye tugomba gukurikiza.

Muri buri kintu cyose twara umuntu neza mu buryo wifuza ko watwarwamo. nubwo byoroshye kuki bigorana ko abantu bumva bibagoye cyane kubikurukiza?



Nuko bitandukanye cyane n’uko tubumva n’ubwo atari byo Imana itwifuzaho.

Iga kubabaira ndetse no kuba umugwaneza.

Imana iduhamagarira kwigana Christo tukaba abagwaneza nk’uko Christo yabikoraga, kdi tukabanira abandi neza cyane.



Ubanza twarabikoze ariko abantu bakabihereaho badusuzugura ubundi tukabireka, Yesu yabwiye Petero kubabarira ibyaha by’abantu nubwo byaba byisubiramo, ubwe yababariye abamugiriye nabi ndetse n’abamubambye.

Ku kiremwamuntu ntabwo biba Byoroshye kubabarira na gato, by’umwihariko naho umuntu uhora agukosereza anasubiramo amakosa yakoze ugeraho ukabirambirwa cyane.

Mu rumuri rw’amategeko y’Imana, ni gute tugomba kwitwara? tugomba gushyira imbere gushimisha Imana.

ibi rero bivuze ko tutagomba kubibona mu buryo bw’abantu ahubwo dukwiriye kubibona mu buryo Imana ibibona n’uburyo dukurikiza ijambo ryayo nubwo byaba bigoye, nibyo bintu Imana itwifuzaho kuko ari ukuyubaha nyako.

Ereka Imana ko uri kuyubaha, korera Imana utitaye ku byo isi ndetse n’abari ku isi bari gutekereza.

Buri kintu cyose ubibye zirikana ko aricyo uzasarura, nitubiba ubugwaneza tuzabusarura ku Mana, nitubabarira natwe Imana izatubabarira.

Uburyo tubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi bigaragaza niba turi gutsinda cyangwa se gutsindwa mu maso y’Imana.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+24123265034(WhatsApp)

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rudahusha

    Reka nunganire Pastor.Niba abantu bumviraga inama Yesu yaduhaye muli Matayo 7:12,havuga ngo "ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe",isi yaba nziza cyane.Ibi byose byavaho:Intambara,ubujura,ruswa,akarengane,ubusambanyi,etc...Ibyo byatuma n’ibi bivaho,kubera ko abantu baba bakundana: Gereza,abasirikare,abapolisi,ministries z’Ubutabera,Ingabo,etc...Ikibabaje nuko abantu bakora ibyo imana itubuza aribo benshi.Niyo mpamvu isi ari mbi.None se ko Imana idukunda kandi ishaka ko tubaho iteka muli Paradizo,bizagenda gute?
    Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma izakura mu isi abantu bose banga kuyumvira,isigaze abantu beza gusa.Hanyuma ikureho ibibi byose,harimo urupfu rwatumaze,indwara,ubusaza,ukukene,etc...

    1 month ago

Inzindi nkuru

Imana ishaka ko umenya uko wakwitwara mu kigeragezo-Rev./Ev. Nibintije...

Soma : Abafilipi 1:15-18: 15. Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo...
27 February 2020 Yasuwe: 723 1

Imana ishaka ko uvuga uko ubona ibintu-Rev.Nibintije

Soma :Matayo 18:15: “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha...
18 February 2020 Yasuwe: 370 0

Imana ishaka ko wamenya ibijyanye n’ amafranga n’ ubutunzi-Rev.Nibintije

Soma :Luka 12: 13-21 "Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira...
17 February 2020 Yasuwe: 695 2

Imana ishaka ko ugira amahitamo meza-Rev.Nibintije

Abagalatiya 5: 13-16."3. 13.Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko...
15 February 2020 Yasuwe: 354 0

Uyu munsi imana irashaka ko uzirikana ibi-Rev.Nibintije

Soma: 1 abakorinto 3:10-15: 10. Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana,...
14 February 2020 Yasuwe: 672 1

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abagabo bubatse bifuzaga kuba...

Papa Francis yanze ingingo yari kwemerera abagabo bashatse abagore gukora...
12 February 2020 Yasuwe: 1672 1