skol
fortebet

Imana ishaka ko uvuga uko ubona ibintu-Rev.Nibintije

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Soma :Matayo 18:15:

“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so."

Sponsored Ad

Nshuti Ya NEMI,

Ikintu Imana yakundiraga Dawidi nuko ataryaga iminwa igihe ageze imbere yayo agiye kuyibwira ikimushengura umutima.

Iyo yajyaga imbere y’ Imana yayibwiraga nibyo Imana yirengagije kuba yahagarika ntibimubeho bitewe n’ amarangamutima ye ndetse n’ ubwenge bwacu bwa kimuntu.

Muri make ntacyo yahishaga mu mutima we byose yabivugiraga Imbere yayo.

Ubusanzwe ubushuti hagati y’ abantu bakundanye cyangwa imigenderanire myiza muri za marriage zacu ipfira mu kwirengagiza ibintu rukana wagombye kubwira mugenzi wawe ni ubwo bitamushimisha.

Mu myaka ishize hari ikibazo nari mfitanye n’umufasha wanjye biba ngombwa ko mubwiza ukuri uko mbibona n’ umwanzuro wanjye kuko numvaga bitajyanye n’ ibyo nizeraga, dore ko byari biri kuva ahanini kubyo nakoraga byantegurira uyu murimo ndi gukora w’ Ivugabutumwa.

Nawe yagombaga kumbwira uko abibona kandi agafata umwanzuro. Byarangiye habonetse umwanzuro kuri buri wese ujyanye n’ ibyo umutima we ushaka kugira ngo habe kwirinda izindi ngaruka zindi kuri buri wese.

Ntukumve ko mugenzi wawe cyangwa inshuti yawe yamenya ibintu byuzuye mu bitekerezo byawe cyangwa mu mutima udashaka kumubwira kugira ngo haboneke igisubizo cyabyo.

Nta mwana w’ umuntu ufite ubwo bushobozi bwo kumenya ibiri mu mutima wawe usibye Imana.

Ijwi ryawe rigaragaza uko ubona ibintu cyangwa icyo wifuza ko bagukorera igihe cyose rikora ibintu byiza kandi rigakuraho urwangano n’ izindi ngaruka.

Kwibikamo ibintu mu mutima wawe bigira ingaruka nyinshi harimo no kwiyahura.

Niba ufite ibintu bikubuza amahoro mu mutima wawe biterwa n’ umukunzi wawe, tera intambwe mubiganireho.

Imana iguhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • birumvikana abantu tugomba kwimenya. tukamenya nicyo dushaka.mubuzima ,byose nugutera intambwe mubiganiroo,murakoze kuriyinkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa