skol
fortebet

Imana ishaka ko wamenya ibijyanye n’ amafranga n’ ubutunzi-Rev.Nibintije

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Soma :Luka 12: 13-21

"Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”

14. Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”

15. Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”

16.Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane,

17.nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’

18.Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe arimo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye.

19.Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’

20.Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’

21.“Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Hari ikintu kigezweho none ariko unarebye na kera hose n’ubundi cyahozeho. ni ukwirengagiza imiryango yacu, ubuzima bwacu, dushaka ubutunzi bw’isi ndetse n’ibyo twita ko ari kubaho neza.

Benshi muri twe twizera ko ubutunzi nyabwo ari ukugira amafranga menshi cyane yatugurira buri kimwe cyose twifuza, ndetse ko mu gihe umuntu nta mafranga afite rwose aba ari umukene cyane.

Imana ibona abantu bamwe na bamwe hano ku isi nk’abantu basajijwe no gushaka amafranga, ndetse ushatse wavuga ko ariyo bafata nk’ imana yabo.

Aba bantu baba bumva bayashaka, bakayabona, bakayakoresha ibyo bashaka, bakayabika kandi bakababara cyane mu gihe ntayo bafite cyangwa bakayashakisha mu buryo budakwiriye.

Ibyo byose birangira bibashyize mu kaga nko kubikirwa imbehe, gutakarizwa icyizere mu muryango wawe, urugo rwawe ndetse no ku gihugu cyawe, cyangwa bikaba bya kwinjiza mu gihome( Gereza).

Uburyo Imana ibona ubutunzi,nuko twabona amafaranga tukagura ibyo dukeneye ubundi tukanafasha abandi. Ubutunzi ntago ari ubwo guhimbaza ahubwo Imana niyo yo guhimbaza.

Imana iratuburira kugira ngo tugire ubwenge mu gihe dushakisha ubutunzi n’amafranga kuko bishobora gutuma tuyibagirwa, kandi bikaba byanaduteranya nayo.

Imana ivuga ko ariyo ikwiye kuba izingiro ry’ubuzima bwacu atari amafranga.

Umutekano wacu tureke kuwushakira mu mafranga ahubwo tuwushakire mu Ijambo ry’Imana.

Yego nta muntu n’umwe ukingiwe gukunda amafranga, ariko ukeneye gusaba Imana ko yagufasha mu bintu byose uri gutekereza kugira ngo bitaza kubangama.

Imana idufashe..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • tumenyeko imana .ariyoyonyine yogushakwa gusa niyo. ifite .igisubizo

    Urakoze pastor.Reka nkunganire.Nibyo koko,abantu aho gushaka Imana,bashaka amafaranga,shuguri,politike,etc...Nkuko tubisoma muli Zefaniya 2:3,Imana ubwayo idusaba ko tuyishaka,aho gushaka gusa ibyisi.Ndetse henshi muli Bible,havuga ko abakunda ibyisi bagakabya,bizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tuge twibuka ko kwibera mu gushaka ibyisi gusa,aribyo byatumwe millions nyinshi z’abantu bo ku gihe cya Nowa Imana ibarimbura.Hakarokoka gusa abantu 8 bababwirizaga ibyerekeye Imana bakanga kumva.Yesu wavuze iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda ku munsi wa nyuma utari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa