skol
fortebet

Imbogamizi Albert Nabonibo umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana amaze guhura nazo nyuma yo gutangariza mu ruhame ko ibyiyumviro bye ari uwo bahuje igitsina

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Albert Nabonibo, Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi nyuma y’aho atangarije mu ruhame ko ibyiyumviro bye ari abantu bahuje igitsina harimo gutukwa no kweguzwa ku kazi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyitwa Thomson Reuters Foundation, Nabonibo yavuze ko atitaye ku bantu barimo inshuti ze, abakunda ibihangano bye barimo n’abo ku mbuga nkoranyambaga, bose bamututse.

Avuga ko byose yabikoze mu buryo bwo kwimakaza ukuri, akaba ashishikariza n’abandi kutabaho mu binyoma.

” Ndabizi bamwe mu bafana banjye bazagenda ariko ntabwo nzacika intege. Nzi neza kandi ko hari abazaguma mu ruhande rwanjye. Intego yanjye ni ukuvugisha ukuri.” Albert Nabonibo mu nkuru ya Reuters.

Nabonibo yabwiye Reuters ko kuva yatangariza mu ruhame ko ibyiyumviro bye ari uwo bahuje igitsina, hari inshuti ze zahagaritse kongera kuvugana nawe, abo mu muryango we bamubaza impamvu yishyize ku karubanda. Aho yakoraga ho ngo baramwirukanye, bamubwira ko atujuje ibisabwa umukozi w’umwuga.

Mu Rwanda nta tegeko rihana umuntu wemera cyangwa se uryamana n’uwo bahuje igitsina. Ingaruka zabyo ahubwo ziboneka mu matorero, aho bahitamo guhagarika umuyoboke; ntazongere kugaragara mu bikorwa byayo. Ikindi ni ugutakaza inshuti n’akazi bitewe no kunanirwa kwakira uko uwo muntu yavutse nk’uko byagenze kuri uyu muhanzi.

Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko uburenganzira bwa Nabonibo no kwishyira ukizana bigomba kubahirizwa, bityo azarindirwa umutekano.

Yakuriye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, asengera mu itorero rya Pentekote (ADEPR). Avuga ko muri iri torero bamwanga cyangwa bamwemera, hari abandi bameze nkawe.

” Itorero rizanyemera cyangwa ribireke ariko icyo nzi neza ni uko mu rusengero harimo abafite imigirire nk’iyange (ibyiyumviro by’umugabo ku mugabo).” Nabonibo.

Ibitekerezo

  • Uyu we ibyo akora ni akazi ke,ariko ntakajye asebya Imana ngo aririmba indirimbo zihimbaza Imana,ahubwo azajye avuga ko aririmba izihimbaza satani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa