skol
fortebet

Itangazo: Hari impinduka ku bashaka kwiga ishuli rya bibiliya muri Nibintije Evangelical Ministries International <NEMI>

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa NEM burabamenyeshako hari impinduka zabaye mu mikorere bitewe n’imirimo yiyongereye kuribo ndetse no gushaka gutunganya neza inshingano z’umuryango.

Sponsored Ad

Tukaba tunejejwe no kubatangariza ibi bikurikira:

1.Group ( urubuga) twakoreragamo irafunzwe.ariko hafunguwe indi y’abantu bakeneye inyigisho zo kubafasha mu kubakomeza mu bibaza bafite ndetse no gufashwa gusengerwa kugira ngo babe basohoka muri ibyo bibazo.

Abantu bumva bakeneye izo nyigisho ziturutse muri NEM gusa,kandi bakaba batemerewe kuzana izindi nyigisho zivuye ahandi.

Kubera inyigisho zacu ziba zifite intego y’uko uzibonye aba ashobora kubona ibitangaza bitewe no kwizera ibyo izo nyigisho zikwigisha.

Ubusanzwe iyi Ministry intego yayo ni UGUKOMEZA ABANTU MU BIBAZO BARIMO no KUBAFASHA KUBA BABISOHOKAMO bityo ikaba ifite mission ya COUNSELING.

Mbere y’uko wemererwa kuba muri iyi group hari form wuzuza kandi ukaba wemera gukurikiza amabwiriza y’ibyo wemerewe n’ibyo utemerewe muri group.
Kuko abantu bari muri iyi group ni abantu badashaka ibibatera ubwoba cg ibidahuye nibyo baje bayishakamo.

Ubusanzwe counseling itangirwa amafaranga kndi menshi kugira ngo uyihabwe ariko Ministry nta kintu igusaba,uretse kuyitera inkunga nk’abandi bose kugira ngo imirimo(ibikorwa) yayo ibashe kugera aho Imana ishaka.

Mu cyumweru gitaha nkuyu munsi website yacu iraba ifunguye akaba ariho ushobora kunyuza ubwo bufasha.

2.Abiyandikishije gukurikirana bible training bakomeje kwiyandikisha gusa hari icyahindutseho gato kuko abantu benshi basabye ko hakongerwaho andi masomo maze uyirangije akaba yagira amahirwe yo kubona DIPLOME muri biblical studies and church leadership.

Tukaba twongeyemo andi masomo . Ayo masomo akajya amara umwaka.

Ariko mbere y’uko utangira ugomba nawe gutanga umusanzu(support) wa 25$/ku mwaka. Ukaba ushobora kuwutanga mu byiciro bitatu cyangwa icyarimwe bitewe n’uko umerewe.

Mbere y’uko nsoza ndasaba abantu bigeze kubona nko mu byumweru bitatu itangazo ry’uyu muryango ribamenyesha ko bishimiye imikoranire myiza yabo nawo ukabemerera gitf zizatangwa mu ifungurwa ry’iryo shuri ko bakongera bakazatwoherereza(forward) tukaba tubategurira gift zabo bazahabwo next Sunday kuko twizeyeko aribwo hafungurwa iryo shuri.

Turabasaba imbabazi kandi kubera imirimo yo gutegura iryo shuri, ibyigisho twabahaga ndetse no gushaka ibitunga imiryango yacu. Hakaba hari ibitaragenze neza bikaba byarabakomerekeje. MUTUBABARIRE

Tukaba tubasaba kwihanganira izi mpinduka. Imana ibahe umugisha

Ufite ikibazo kuri iri tangazo watwandikira kuri
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14128718098

Ibitekerezo

  • Ariko mu bintu by’Imana,ntabwo dukwiye kujya dusaba amafaranga.Muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye kumwigana tugakora umurimo w’Imana ku buntu.Ikindi kandi,aho gutanga Counselling,Yesu yadusabye kumwigana tukajya mu nzira tugasanga abantu aho bari,tukababwiriza.Nkuko Pawulo yabigenje muli Ibyakozwe 17:17,kubwiriza umuntu ni ukungurana nawe ibitekerezo,ugamije kumwereka icyo Bible ivuga.Abantu batunze Bible mu ngo zabo,ariko ntibazi ibyo Bible ivuga neza.
    Abitwa abakozi b’Imana,usanga akenshi babayobya.Urugero,ejobundi Apotre Gitwaza yabwiye abayoboke be ko Bible yanditswe n’abanya Burayi,kandi ko Eden yabaga muli Afrika.Nyamara sibyo.
    Urundi rugero,Apotre Masasu aherutse kwigisha abayoboke be ko Icyacumi ari "umusoro w’ijuru".
    Nyamara cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi nkuko Kubara 18:24 havuga.Imana isaba Abakristu nyakuri "kwitunga",bakabifatanya n’umurimo wo kubwiriza ku buntu.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa