skol
fortebet

Kiliziya Gatolika yatangaje ko yaciye Itsinda ry’Intwarane rigizwe n’abayoboke bayo

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika,bwashyize hanze itangazo rivuga ko bwamaganye itsinda ry’abayoboke baryo ryiyise "Intwarane za Yezu na Mariya" bitewe n’ibikorwa byaryo buvuga ko bihabanye n’amahame ya Kiliziya.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko iryo tsinda rigizwe n’abakobwa n’abahungu ryagiriwe inama kenshi ariko ririnangira ariyo mpamvu batangaje ko ritemewe muri kiliziya Gatolika

Iri tangazo rivugako Intwarane zidasahaka kumvira amabwiriza ya Kiliziya Gatolika, ndetse mu nama bagiranye “byagaragaye ko batiteguye kugira icyo bubahiriza ngo bakurikize intambwe ngombwa z’imiryango y’abihayimana ikivuka nk’iyo”.

Iri tangazo ryagaragaje abarigize aho bakomoka, bunenga imyitwarire n’ibikorwa byaryo, buvuga ko binyuranije n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Abagize iri tsinda bahamagariwe kugaruka mu murongo, abayobejwe n’inyigisho n’imyitwarire y’abarigize nabo bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bwa Kiliziya bubegereye bukabafasha.

Mu mwaka wa 2013 itsinda ry’Intwarane 11 ryatawe muri yombi kubera gushaka kuvogera urugo rwa Perezida Kagame ngo batange ubuhanuzi, rikurikiranwaho ibyaha birimo gushaka kubangamira umudendezo w’igihugu no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu 2015 Urukiko rw’Ikirenga .

Uretse ibyaha babajijwe mu buryo bw’inkiko, Musenyeri Kambanda avuga ko bakomeje kuvangira Kiliziya Gatolika, yagerageza kubegera bakavuga ko “ibyo bakora byose bitagibwaho impaka.”

Ngo bajyaga kuri Paruwasi za St Michel na Sainte Famille bakavuga amagambo mabi kuri Kiliziya, ku bakirisitu, ku biyeguriye Imana, ku buryo byarangiraga abapadiri biyambaje polisi kugira ngo ibafashe.

Ubu ngo bashinze umuryango i Kabuga ukora nk’uw’abihayimana, banadodesha imyenda ibaranga isa n’iy’ababikira bo mu muryango nk’uw’Abakarumerita b’i Nyamirambo. Wiyise umuryango w’abamonaki ugamije gusana umutima mutagatifu wa Yezu na Mariya, Monastic Sisters and Brothers/Monks of Reparation and Consolation of the Sacred Heart of Jesus and Mary.

Musenyeri Kambanda avuga ko ari itsinda ry’abakobwa bageze kuri 20, hakaba n’abahungu babajemo. Ngo batangiye bakorera muri Diyosezi ya Gikongoro muri Nyaruguru, Musenyeri waho arabirukana kuko batemeraga gukurikiza amabwiriza n’umurongo wa Kiliziya.

Ni itsinda ngo ryiganjemo abakomoka mu duce twinshi tw’igihugu n’abakomoka i Kisoro muri Uganda.

Kambanda ati “Baza hano rero nabwo ntawe babisabye, ariko bose umuzi ushamikiya ku bitwa Intwarane […] Buri umwe afite paruwasi akomokamo, yabatirijwemo, yakomerejwemo, hari n’abavuye mu miryango y’abiyeguriye Imana, tubasaba ko buri umwe ajya muri paruwasi ye, akagirwa inama zo gusengana n’abandi no gukorana n’abandi, hakurikijwe uko Kiliziya yemera kandi yigisha.”

Mu Ntwarane ngo harimo umuntu uvuga ko abonekerwa, akababwira ibyo Imana ibasaba gukora ku buryo ibyo Kiliziya Gatolika ibabwira byose batabyitaho kuko bo bivuganira n’Imana.

Kambanda yakomeje ati “Hari uburyo bunyurwamo kugira ngo umuryango w’abiyeguriye Imana ushingwe, wemerwe, uhabwe umwambaro. Ubwo rero bagiye bagirwa inama kugira ngo bakurikize ubwo buryo, ariko bo bakavuga ko bavugana n’Imana, ko badakeneye kunyura mu nzira zisanzwe z’amategeko ya Kiliziya ngo bayoborwe n’abayobozi ba Kiliziya.”

“Ubwo rero tukabona ari abantu ejo bashobora no gukora ibintu bishobora guteza abandi ibibazo, kubera ko tutagaragaje ko ibyo bigisha n’imyitwarire yabo bitemewe n’amategeko ya Kiliziya, ibyo bakora bakaba babyitirira Kiliziya Gatolika.”

Umuterankunga wabo nawe ashidikanywaho

Musenyeri Kambanda avuga ko hari impungenge ko iryo tsinda ryayobya abantu benshi, bakaryiyungaho batekereza ko babonye ababafasha gusenga.

Ati “Cyane cyane usanga hari abato bayobya, baza bazi ko baje gusenga no kwiyegurira Imana, cyangwa abakiristu bagira ngo babonye itsinda ribafasha gusenga kandi harimo ubuyobe, mu gihe batari mu murongo w’amategeko ya Kiliziya, ntabwo twabishingira.”

“Ariko cyane cyane ikintu kibi cyane ni ukuvuga ngo twebwe ibyo dukora tubibwirwa n’Imana, ntabwo dukeneye inama no kubwirizwa namwe. Urumva rero umuntu nk’uwo nguwo, ibyo yakora utabigaragaje ko mutari kumwe, ejo ibyo yakora bavuga bati ni Kiliziya Gatolika dore ibyo yavuze, dore ibyo yakoze, mu gihe natwe tutabafiteho ubushobozi.”

Musenyeri Kambanda avuga ko hari n’impungenge zijyanya n’imibereho yabo, kuko bashaka kubaho ahantu hamwe nk’abihayimana, ariko ugasanga amafaranga ababeshaho, inkomoko yayo ntisobanutse.

Yakomeje ati “Ibyo nabyo biri mu bidutera impungenge kuko ubundi kimwe mu bintu bifatika by’umurongo wa Kiliziya, kugira ngo umuryango w’abihayimana ubeho, aho umutungo wabo, ibibatunga n’ibibakoresha, bigaragazwa nta bwiru aho babikomora.”

“Ibyo rero nabyo ni ubwiru mu buryo utamenya kuko barakubwira bati twebwe Imana niyo ibidukorera byose. Urumva rero umuntu uvuga gutyo nabyo biri mu bidutera impungenge kuko umunsi umwe twazasanga wenda n’abo bakorana cyangwa ababatunga bafite indi ntego.”

Mu kwamagana aba bamonaki, Kiliziya Gatolika yanamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rushinzwe amadini, kugira ngo ibyo bazakora bitazitirirwa Kiliziya Gatolika kubera ko ibyabo byarenze ubushobozi bwayo.

Source: IGIHE

Ibitekerezo

  • Icyo Musenyeli yita ubuyobe ni iki? Ikintu cyitwa ukuri kubera ko yavuze n’umuntu ukomeye!!.Abantu bakoze genoside bashishikaye kubera nabyigishijwe n’abakomeye. Ntabwo iteka ukuri kuva Ku bagomeye, kandi kubera umwirato w’abanyacyubahiro, hari ibyo Imana ibahisha , kubera ko inabibabwiye batabitangariza rubanda. Intwarane zirakomeye kandi zishigikiwe m’uwazitoye akazituma ari Kristu wazutse. Mgr Kambanda nareke ubwoba , akorane n’intwarane, kuko n’ubundi azapfa azisige zikora kandi zihembura imitima y’abakristu gatorika n’abandi... Kuba intwarane ni ukuba ingirakamaro aho uri ubigirira Kristu, ibyo nibyo intwarane zitoza abakristu. Mgr natubwire ihame cyangwa itegeko zidakurikiza aho ziba mu maparuwasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa