skol
fortebet

Kuraho vuba-Rev.Nibintije Eustache

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Soma:Abefeso 6
Umunsi umwe nafashe umuti ukuraho ibizinga mu myenda nshaka gukuraho ikizinga cyari ku itapi yanjye.
Nasanze ku icupa handitse ko ushyira ku kizinga vuba bishoboka ugahita ugikuraho,niringiye ko yari itose kubera ko iyo itinzeho igorana kuvaho .
Murabizi ko ari kimwe natwe?iyo umujinya,uburakari,cyangwa icyaha bije ni nk’ikizinga mu ntekerezo zacu.Iyo ubirekeyemo amasaha n’amasaha,umunsi k’umunsi bizagorana kubikuramo.
Biroroshye kubabarira ako kanya iyo hari ikibaye ariko (...)

Sponsored Ad

Soma:Abefeso 6

Umunsi umwe nafashe umuti ukuraho ibizinga mu myenda nshaka gukuraho ikizinga cyari ku itapi yanjye.

Nasanze ku icupa handitse ko ushyira ku kizinga vuba bishoboka ugahita ugikuraho,niringiye ko yari itose kubera ko iyo itinzeho igorana kuvaho .

Murabizi ko ari kimwe natwe?iyo umujinya,uburakari,cyangwa icyaha bije ni nk’ikizinga mu ntekerezo zacu.Iyo ubirekeyemo amasaha n’amasaha,umunsi k’umunsi bizagorana kubikuramo.

Biroroshye kubabarira ako kanya iyo hari ikibaye ariko ntibireba ibyo undi akoze ushobora guhitamo kubabarira ubundi ugatunganya intekerezo zawe.

Mu befeso 6,Bibiliya itubwira uko twambara intwaro z’Imana ariko iya ngombwa cyane ni inkweto z’amahoro.

Ni muri iyo nzira inkweto zirinda ibirenge byacu,amahoro akarinda urugendo rwacu rw’umwuka,ariko naje gusanga abantu benshi bagenda urugendo rw’umwuka bambaye ibirenge.

Bararakara ndetse bakabuzwa amahoro n’ibintu bashinjwa n’abaturanyi kubera ko batatumiwe gukina muri uwo mukino bagashinjwa naho bakorera kubera ko batagaruye ibyo bakuye mu bubiko,bagashinjwa n’abashakanye kubera ko bagiye bihuse.

Ni ikihe kibazo?ntago bambaye inkweto zabo z’amahoro.

Uyu munsi fata icyemezo ko ibikurwanya uko byaba bimeze kose utazarakara ,ntuzishinje uzagumane amahoro.

Gira umuco ,niba umuntu agusuzuguye ,nuko nyine uba wagize umunsi mubi.Nta nyungu yatuma mbitindaho,ikomereze umuntu arandakariye?ntago ari ibintu birebire.

Ndi igisiga nshobora kugurukira hejuru yabyo.

Ibuka ko Imana ari umuburanyi mwiza iyo ukuyeho ibyaha ako kanya ,kugira ngo ubashe kugenda mu mahoro uba umwemereye iminsi yose y’ubuzima bwawe.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 Whatsap

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa