skol
fortebet

Menya byinshi utari uzi bijyanye n’imirwanire y’agasore k’agashongore-Rev.Nibintije

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Soma:1 samweli 17:1-53

Urugamba ruto rwa Dawidi na Goriyati rwari rurenze imirwano hagati ya Isiraheli ndetse n’abafilisitiya !

Sponsored Ad

Kwari ukwihagararaho kw’Izina rya Yehova n’abashidikanyaga k’ubutware bwe.

Ako gashongore k’agasore kahagurukanye umuhumetso gusa.
Ku maso y’ abantu byari nko kwiyahura, usibye n’ intwaro yako n’ umubiri we uko wanganaga n’ uwo bari bahanganye w’ umurwanyi w’ibigango nka Goriyati byari nk’ ibintu by’ inzozi kubabiboneshaga amaso y’ umubiri.

Ariko kuko yari munsi y’ikiganza cy’Uwiteka n’ ubushake bwayo yatumwe igihugu kibohorwa n’ abagituye bakira inkota y’izo nkozi z’ibibi, bityo atanga intsinzi ku gihugu cyose kandi n’ igihugu cye gikira ijambo no gutukwa n’ amahanga yose.

Mu kurwana na Goriyati, ako gashongore kerekanye umwete no kwizera ndetse no kwiyumvamo ubushobozi muri ko mu gihe abandi byari byateye uwa mazi ( byari byabananire) kuko mu byatumye ajya guhura na Goriyati kwari ukwanga...

•Akarengane kavanzemo n’ agasuzuguro bashyiraga ku bwoko bwe
• Guharanira ukuri kujyanye no gukiranuka.

UMVA UKO YAVUZE...

Umufilisitiya utarakebwe usuzugura abantu b’ Imana ihoraho (1samweli 13:26).Ako gasore k’agashongore kizeraga ko hari uzahanaguraho igitutsi cyazanywe na Goriyati kubera ko nta numwe wateye intambwe ngo ajye imbere.

Arongera aravuga ati” Ok... so... muvane ibintu byose mu nzira...Ihene n’ intama kuko nje.. kubohoraaaa...

Yaritanze kugira ngo abashe kurengera abantu n’ igihugu cye muri rusange.

Abantu benshi bajya basoma iy’inkuru nk’urugamba rwari ruciriritse rwahuzaga intwari ya kera nako Gashongore kari kavuye muri Training yo gushwanyaguza inyamaswa zikaze nk’ intare n’ izindi...katari gafite ubumenyi budasanzwe kuko iyo Training yari ifite intego ikomeye kandi ifite akamaro k’ umugambi w’ Imana.

Nshuti y’ Imana,

inkuru y’ukuri ni uko ako Gashongore kari gahagararire Imana.

Abatuye igihugu hafi ya bose kuko hatajya haburamo indashima, kubera icyo gikorwa cy’ indashyikirwa cy’ uwo musore, bamaze igihe muri uko gufungurwa nawe kandi byatumwe bahora bamusabira imigisha yo kuzasazira ku ngoma kubera agaciro n’ igitinyiro yari yahaye icyo gihugu cyabo ndetse n’ abagituye.

Ikibazo ni iki:

Ese tuzatera ikirenge mu cy’uwo musore cyangwa tuzirukanswa n’ imitotomo y’ intare kandi ako gashongore karazishwanyaguje kuko burya ari ubunini gusa.

Reka duhagarare turwane mu izina ry’Imana ?

Ntabwo bisaba za kaminuza ntabwo bisaba kugira amafranga menshi
Ntabwo bisaba impamyabushobozi ya tewolojiya ngo urwane n’abanyuranya n’ ubushake bw’ Imana bagatuka izina bwayo.

Akabuye kawe koroshye(v40) ni UKURI wakuye muri Bibiliya nta mwanzi ...
watsinda ibyanditswe!

Ibyo aribyo byose byaza bisa nkaho ari urugamba, Iyemeze kandi wumve ko ufite ubushobozi muri wowe, ari wowe nyiri rugamba kandi ari Imana itanga intsinzi.

Nkunze kuvuga ko utakurusha gusenga atagomba kugutera ubwoba ariko reka nkubwire nabwo ko “ ukora ibyangwa n’ Imana ntakagutere ubwoba mu gihe ushaka guhagurukira kurwanya ibyo akora. Kandi wibuke ko “Uruhinja rwahagaritse umugambi mubi w’ igisambo wo kwiba”

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsapp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa