skol
fortebet

Menya ibintu wakora ukigarurira Igikundiro cy’Imana n’ Abantu bityo ukaba “ Umugisha”

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Uyu munsi hari inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” Menya ibintu wakora ukigarurira umutima w’Imana ndetse n’iy’abantu bityo ukaba ” Umugisha”.Yesaya 1:19“ Nimwemera kumvira muzarya ibyiza byo Mu gihugu “

Mu isezerano rya kera hatubwira uburyo Dawidi yanditse amateka mu mibereho yose uvuye mu igihe yari akiri umwana muto. Herekana nabwo uburyo yagiye agaragaza kubaha ndetse no gukora imirimo y’ indashyikirwa bityo bigatuma yigarurira umutima w’ Imana ndetse niy’ abantu.

Ijambo ry’Imana ritwereka uburyo abantu bagendaga bamusanganira baririmba imirimo ye y’ indashyikirwa yakoze abandi batashoboye gukora. Kubera kwitanga kwe atarebye ingaruka zo kuba yabura ubuzima bwe, byatumye abantu bifuza ko yava ku ntebe y’ umwami ari uko apfuye. Iyo usomye witonze igitabo cya zaburi nacyo haraho usanga havuga ko Dawidi yari afite umutima Imana yakundaga.

Igihe cyose uziha intego yo gukorera Imana ndetse no gukorera abantu bayo mu bwitange uzashimwa n’ Imana ndetse n’ abantu bose, ku buryo bifuza ku kugira intwari utarava mu mubiri.

Kubaha Imana no kuyikorera mu abantu bayo ni ikimenyetso cy’ uko uri mu nzira nziza kandi bikaboneka ko ari ugukora ibintu byiza biruta ibindi wakora. Bityo bikakubera umugisha wo mu rwego rwo hejuru. Kandi koko birumvikana kuko utashobora kubaho utubaha Imana maze unezezwe no gukora ibyiza.

Abantu bamwe bakunze kugira ibitekerezo by’uko iyo umuntu ari umukristo ko atagomba kugira umugisha wo kugira amafaranga menshi cyangwa kugira ubutunzi. Bakizera ko umukristo yagombye kuba mu buzima buciriritse bwa gikene, kugira ngo abashe kuba umukristo mwiza.

Ariko ntabwo ari uko bimeze. Umva uko Yesu yavuze muri Matayo 7:11” ko muri babi kandi mugaha abana banyu ibyiza, none so wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye.”

Reka nkubwire Imana ishaka kuduha impano y’ ibintu byiza, Ishaka ko tubaho mu buzima bumeze neza, kandi ikaba inashaka kuduha umugisha w’ ibintu dukeneye, ariko ni ngombwa ko tugirana imigendaranire myiza irangwa no kuyikunda atari mu magambo gusa, Kuyubaha ndetse no kuyikorera.

Reka nkumere ibanga, iyo ugerageje gukora ibyo Imana igushakaho yo ubwayo irimanukira ikabyikorera, ariko muri uko kubikora kuri Page yo kwandika imirimo yakozwe n’ uwayikoze, yandika iyo mirimo yose ndetse igashyiraho izina ryawe yarangiza ikagutereka imbere kugira ngo usinye maze ikigendera. Nawe ukaza gukanguka usanga byose byakozwe ( all done) uhita usinya.

Nyuma yuko usinya Malayika nawe akaza akihutana report kugira ngo Imigisha umaze (gukorerwa )nako umaze gukorera ikugereho utaratangira “kwivovota” dore ko kwihangana rimwe na rimwe bitunanira. Maze ahasigaye ugafungura umukandara ( belt) kugira ngo ubashe kurya ku bintu byose byo mu gihugu cyawe cya gakondo.

Mwenedata, tunyuze mu nzira y’ amasengesho dushobora kuyisaba ibyo dukeneye byose mu buzima bwacu, kuko biba biri mu bushake bwayo. Reka nongere kwibutse ko “ IMANA IFITE IDUKA RY’ IMIGISHA YAWE”.

Imana iguhe umugisha, Imana ikugirire neza!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Ikosa nyamukuru abantu bakora,ni ukwibwira ko IMIGISHA Imana iduha ari Amafaranga,Inzu nziza,Akazi keza,etc...Ndetse Pastors bakabumvisha ko babasengera bakirukana Umwaku n’Inyatsi.
    Ariko mujye mwibaza muti:Niba koko dushaka Ubukire,kuki dusaba Pastor ngo adusengere kandi natwe Imana yaraduhaye "Ururimi" ngo twisengere?Kuki Pastor ashaka gukizwa n’icyacumi tumuha,we yagiye asenga Imana ikamuha ubwo bukire.atagombye gusaba abantu amafaranga?Mwibuke ko Yesu yadusabye mbere na mbere gusenga dusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo.Niyo mpamvu dusenga buri munsi tubwira Imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Ubwo bwami cyangwa ubwo "butegetsi bw’Imana" nibuza ku Munsi w’Imperuka,nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,buzakuraho ubutegetsi bw’abantu,noneho Imana ihe YESU ubutegetsi bw’isi yose,ayihindure paradizo.Soma Ibyahishuwe 11:15.Aho gusenga dusaba Imana Ubukire,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana" nkuko Matayo 6:33 havuga.Ahasigaye tukajya mu nzira tugakora UMURIMO wo kubwiriza YESU nawe yakoraga.Niwo murimo yadusabye muli Yohana 14:12.Nitubikora tuzabona IMIGISHA nyakuri,ariyo:Ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse Yesu yatubwiye ko azatuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa