skol
fortebet

MINALOC yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe insengero zizaba zafunguwe

Yanditswe: Thursday 02, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 30 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mu kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya Covid-19.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, riteganya ibigomba kubahirizwa birimo kwandika abaje gusenga ndetse no kwirinda gutura muri ’Cash’.

Ibigomba kubahirizwa n’amadini n’amatorero

- Ahasengerwa ni ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa n’amategeko mu Rwanda

- Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus rigizwe n’inzego zikorera mu murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye itorero/idini/Kiliziya bikemezwa n’inzego z’Akarere.

- Buri rusengero/umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

- Umunsi ubanziriza guterana bwa mbere ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibintu byose biri mu buryo. Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi.

- Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagira ukarabe, isabune n’amazi meza/hand sanitizers)

- Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice (1.5m), hagati y’umuntu n’undi,

- Abasenga bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro

- Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimo hubahirizwa intera nini nibura metero ebyiri kandi mu gihe baririmba bambara agapfukamunwa

- Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro

- Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nimero ya telefoni n’aho batuye

- Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana

- Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha abiri

- Guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura

- Gusubukura amateraniro amwe gusa ku munsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa 6:00 am-6:00 pm

- Abana bafite hejuru y’imyaka 12 kugeza kuri 18 y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo

- Gutanga amaturo: Abayoboke batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer)

- Igaburo ryera ryemewe gusa igihe ritanzwe hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kandi nta gukoranaho, kwiha igaburo (self-service) cyangwa gukoresha ikiyiko.

Ibibujijwe

- Gukoranaho, guhoberana cyangwa guhana ibiganza birabujijwe

- Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-phone) ibitabo n’ibindi ntibyemewe

- Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro

- Gutanga amaturo muri ‘Cash’ ntibyemewe

- Gutanga igaburo ryera nk’uko byari bisanzwe bikorwa birabujijwe

- Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe

Ikurikirana n’iyubahirizwa ry’aya mabwiriza

- Ihuriro ry’amadini n’amateraniro mu Rwanda (RIC), inzego z’umutekano, iz’ubuzima, inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) zizakurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza

- Urusengero rutazubahiriza aya mabwiriza ruzafungwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Kamena 2020, yashimangiye ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus zirimo gukomeza gufunga insengero mu gihe cy’iminsi 15.

Nyuma y’iyi minsi,insengero zishobora gukomorerwa ariyo mpamvu Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza azakurikizwa nizifungurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa