skol
fortebet

Nkusi Thomas wamenyekanye mu Gasobanuye nka Yanga yahishuye ukuntu Imana yamurokoye urupfu bigatuma ayiyegurira

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Icyamamare mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda Nkusi Thomas uzwi nka Yanga [Younger] yavuze ko mu mwaka ushize cyane yarwaye ikibyimba mu nda cyaje kuzamo kanseri hanyuma aza gukira mu buryo bw’igitangaza abifashijwemo no gusenga ndetse no guhura n’umukozi w’Imana wo muri Uganda wamusengeye.

Sponsored Ad

Nkusi Thomas Yanga wasigiye irungu abakunzi b’agasobanuye bamukundaga bihebuje,yaganiriye n’Ikinyamakuru ISIMBI akibwira ko yahisemo kwiyegurira Imana nyuma yo kumwigaragariza ubwo yari hafi gupfa ahitanwe n’ikibyimba cyaje mu nda kikazamo kanseri guhera mu mwaka wa 2018.

Yanga wavuze ko yatangiye Agasobanuye mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka 18,Imana imuha igikundiro kidasanzwe cyatumye benshi mu banyarwanda babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’abakuze bamukunda bihebuje.Yavuze ko The One Video Library yamamaye yari kompanyi y’Agasobanuye ye bwite.

Yanga yavuze ko muri aka kazi kamuhaye igikundiro yari afite impano idasanzwe yo kureba ikintu akakiremamo ikindi, kurema amagambo akayakura mu buryo bumwe azwimo akayashyira mu bundi n’ibindi.

Yanga yagize ati “nashoboraga kureba ikintu nkakiremamo ikindi, nashoboye kurema amagambo nkayakura mu buryo wari uyazi nkayazana muri filime kandi agafata intera, tuvuge nk’urugero rw’udutafari, amatafari murayazi, amatafari nagize ntya nkareba abantu bambaye ubusa bari ku mazi nti dore udutafari, ijambo na ryo rifata imbaraga. Iyo uzwi amagambo uvuga aba akomeye, ashobora kurema cyangwa akangiza.”

Yanga wifuza ko ubu yamenyekana nka Nkusi Thomas kubera ko yahinduye umukoresha akiyegurira undi ariwe Mana y’ukuri yamukijije,yazanye amagambo atandukanye nk’Udutafari, mpuruturu,kiradiha,Uruzingo rw’Umwonjo, Nyakariro, mu Ryinyo, Imihumetso, Nyakwicwa n’Uburoro, kwa Myasiro, Oscar, Kadugara, Imikasiro,Sekidende n’ayandi.

Yanga ufite umugore n’abana 3 yavuze ko kuva kera yizeraga Imana ariko atayiha agaciro gakomeye kuko ngo yavaga gusenga akongera akinywera Umuvinyo [Wine] ndetse ngo hari ubwo yayinywaga agasinda bikagera ubwo ata ubwenge,umugore we yamubona bikamutera ubwoba.

Yanga yavuze ko kureka Agasobanuye ari isaha ye yari igeze kuko ngo buri muntu wese agira igihe ava mu byo yarimo akajya mu bindi.

Yanga yavuze ko yagiye asengera mu nsengero nyinshi ariko nta rusengero yagiraga rwihariye kuko ngo icyo yashakaga kwari ugushaka Imana gusa.

Yanga yavuze ko yanagize igihe ajya gusengera ahazwi nka Kanyarira ahahurira n’abantu batungurwa no kuhamubona gusa ngo yari afite inyota yo gushaka Imana nubwo yananyuzagamo agasubira mu kunywa inzoga zari zaramubase.

Yanga yavuze ko ubwo buzima bwo kunywa inzoga nyinshi no gutwara imodoka rimwe na rimwe yasinze ariko ntakore impanuka yabubayemo kugeza muri 2018 ubwo yarwaraga uburwayi bwo mu nda bwamuzengereje cyane ubwo yarimo kubaka imwe mu nzu ye afite mu Rwanda.

Yanga yavuze ko ubu burwayi bwamufataga akumva arimo gushya cyane mu nda gusa ngo yaje kujya ku bitaro bimwe bamuha ibinini yanywaga hagatuza ariko yakongera kunywa inzoga agashya cyane mu nda.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Yanga yagiye kwa muganga bamupimye basanga amaraso ari kumushiramo mu mubiri ndetse ngo yasigaranye make cyane ku buryo muganga wamupimye yagize ubwoba ko yari gutwara imodoka yagera mu muhanda akagagara bikaba byamuviramo bikamuviramo kuba yakora impanuka agapfa.

Yagize ati “Muri Mata 2019 noneho byari byafashe indi ntera, numva noneho nsa nufite ikibuye mu gatuza, njya kwa muganga kuri Legacy kuri 15, muganga ambwira ko mfite amaraso make cyane, arambwira ngo njye Faisal banyongerere amaraso. Ngiye Faisal banyongerera amaraso ariko barambwira ngo bagomba kumpima bakamenya igituma amaraso yanjye aba make.”

Yanga yavuze ko afite amaraso ya A-afite bake mu Rwanda biba ikibazo gikomeye gusa ngo yaje kwitabaza Dr.Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wamufashije gusa ngo yahise afata umwanzuro wo kujya kwivuriza muri Afurika y’Epfo aho umugore we akora, nyuma y’aho muganga amupimye yashyira icyuma gipima mu nda kikanga gutambuka mu nda amenya ko afite ikibyimba kinini ndetse ngo kiva amaraso.

Yanga yavuze ko bamubwiye ko iki kibyimba gishobora kuba kirimo kanseri, ndetse kitari kubagwa kuko yari guhita ifata umubiri wose.

Ageze muri Afurika y’Epfo,bamuhaye imiti ya chemotherapy ihabwa abarwayi ba kanseri aho yagombaga gufata 3 akabona kubagwa,gusa ngo yatangiye kuremba kubera iyi ingaruka z’iyi miti cyane ko bamubwiraga ko agomba kubagwa bakamukuramo igifu.

Yanga ngo wabwiwe ko kubagwa kwe kurokoka abantu bake,yatangiye kwiyumvamo ko ashobora gupfa, atangira gushaka abantu bamusengera, ashaka kujya muri Nigeria kureba umuhanuzi ukomeye muri Nigeria, TB Joshua, ariko ngo umuvandimwe Bugingo Bony uzwi nka Junior nawe usobanura filimi amusaba ko banyura ku wundi witwa Emmanuel Makandiwa wo muri Zimbabwe.

Yanga yavuze ko yahisemo kuza mu Rwanda kuhashakira VISA imugeza muri Nigeria kugira ngo ahure na TB Joshua,ariko ngo Imana yahise itangira kumubonekera.

Yagize ati“kwa kundi nandika nsaba gahunda ntibansubize, ijoro rimwe nari ndyamye mbona TB Joshua araje arambwira ngo reka nkusengere, asa numfashe ku nda ntangira kwizunguza ariko arambwira ngo mbere y’uko nkomeza kugesengera banza urebe ibiri iwanyu, mpindukiye nabonye ibintu bidasanzwe ntari buvugire kuri camera.”

“Umunsi ukurikiyeho TB Joshua yazanye n’umugabo najayaga mbona kuri YouTube, Postor w’Umugande, Robert Kayanja aba ari we ushaka kunsengera ndabyanga, mvuga ko nshaka TB Joshua bahise babura bose.”

Yanga yavuze ko yarose inzozi nyinshi zajemo pastor Robert Kayanja wo muri Uganda niko guhamagara umugabo witwa Kadugara bakoranaga yakundaga no kuvuga muri filime,wakiriye agakiza akaba aba muri Uganda ngo amufashe guhura n’uyu mupasiteri.

Yanga ngo yaje kujyayo ariko ntibabonana neza ngo amusengere byihariye ndetse anamubwire neza inzozi yarose kuko aba afite abantu benshi.

Yanga yavuze ko icyo Pastor Kayanja yakoze ari ari ukumukora mu gituza ati“genda urakize”.

Nkusi Thomas cyangwa Yanga,yavuze ko yasubiye muri Afurika y’Epfo agiye kwisuzumisha no gufata Chemotherapy ya 3 yamuteguriraga kubagwa ngo akurwemo igifu.

Yanga yavuze ko amaze kugerayo yabwiye undi muganga kuko ngo atashakaga ko uwa mbere yakongera kumuvura niko kumubwira ko atazabagwa kandi nta Chemotherapy yongera gufata.

Uyu muganga ngo yamubwiye ko uwo mwanzuro yafashe Atari mwiza ndetse ko icyo yamwizeza ari uko azapfa vuba.

Yanga yavuze ko abaganga bamufashe ibipimo basanga kanseri ye yarakize ndetse ngo uwo muganga biramutangaza,yanga kubyemera niko guha raporo undi wari wamuvuye bwa mbere nawe arumirwa.

Yanga yavuze ko ibyo byabaye hagati y’ukwezi kwa 7,8 umwaka ushize ndetse ngo aba baganga bamubwiye ko iyo kanseri yayikize ahubwo arwaye igifu.

Yanga utuye mu karere ka Bugesera,yavuze ko nyuma y’ibi byose byamubayeho yafashe umwanzuro w’uko atazigera na rimwe atenguha Imana yamukijije ndetse yibutsa abantu ko Ururimi rw’Umuntu rurimo agakiza cyangwa urupfu ariyo mpamvu urukoresha neza abona imbuto y’umugisha ituruka kuri rwo.

Source: ISIMBI TV

FOTO: ISIMBI.RW

Ibitekerezo

  • muvandi nkwieurije kwiyegurira imana ntakindiwakoragoimanta yishime

    imanishimwe yangandamukundacyane rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa