skol
fortebet

Ntihakagire ugucanganya kuko Imana ifite inzozi zawe mu maboko yayo-Rev.Nibintije

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

Soma Zaburi 37:23

« Uwiteka niwe ukomeza intambwe z’ umugabo w’ umunyambaraga kandi yishimira inzira ye »

Sponsored Ad

Hari igihe abantu batabashije kugera kubyo bashakaga kugeraho baza kuri wowe bashaka ku guca intege kubyo ushaka kugeraho.

Ariko ndashaka kugukomeza nkubwira ko wowe ufite aho ukura ibyo ushaka kugeraho.

Abantu bazagerageza ku kuzaho, kandi abantu ba hafi yawe,

• umugabo wawe cyangwa umugore wawe
•ababyeyi cyangwa abavandi mwe bawe
• abo musengana cyangwa abo mukorana ku kazi gasanzwe
•Inshuti zawe za bugufi.

Nshuti y’ Umusaraba, ntuteshwe umutwe n’ ayo magambo cyangwa ubumve kuko ari abantu bawe wizeye.

Sobanukirwa neza ko , Imana ari yo yashize iyo dream(inzozi) muri wowe kandi ku mpamvu runaka bitewe yicyo yakuremeye kuba cyo.

Menya ko ijya gukushyiramo izo nzozi hari n’ ikindi kintu yagushizemo gituma wumva nta mahoro ufite muri Wowe utarakigeraho.

Abo bantu bashaka kuguca intege,icyo kintu kigusunika kiba ikidashoboka kuri bo usibye wowe gusa.

Abo bantu kandi ntabwo ari bo bahitamo ubuzima bwawe bw’ ejo hazaza usibye umuremyi wawe.

Ucyo usabwa gukora ni ukwizera ibyo Imana iri ku kuyoboramo, ibyo yashize muri wowe.

Ntukemera umuntu ushaka ku kubwira ibyo ugomba gukora cyangwa ibyo utagomba gukora ku nzozi ( dream) zawe, usibye uwayiguha.

Usabye gutegera amatwi ijwi ry’Umwuka wera wahawe kugira ngo ukuyobora no kugufasha kuzigeraho.

Iki ni gihe cyo gutambuka mu mbaraga z’ Imana no mu bushobozi bwayo maze ukinjira mu buzima Imana yaguhagurikije kugeraho, kuko yavuze ko,

•Ushoboye
•Ufite ibintu by’ ingenzi byose byo kuwugeraho
• Wabihamagariwe kandi Wabisigiwe n’ amavuta kugira ngo ubigereho.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]

Ibitekerezo

  • Nibyo koko Imana iradufasha.Ariko ntitukibwire ko Imana ariyo iduha ubukire.Abantu Imana ifasha,ni abayumvira,bakayisenga ngo ibahe imbaraga zo kuyikorera.Urugero ni abantu bigana Yesu n’Abigishwa be,nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu.Kubera ko muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu,tudasaba amafaranga.Nawe niko yabigenzaga kimwe n’abigishwa be.Mbisubiremo,ntabwo Imana yumva abantu bayisaba Ubukire,ahubwo bible ivuga ko Imana yumva abantu bashaka kuyikorera,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa