skol
fortebet

“NTUKAGAYE IGITABO KUBWO KU KIREBERA INYUMA”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ NTUKAGAYE IGITABO KUBWO KU KIREBERA INYUMA”

Soma 1 Samuel 16:7:“ NTUKAGAYE IGITABO KUBWO KU KIREBERA INYUMA”
“Ariko Uwiteka abwira Samuel ati” Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye kuko Uwiteka atareba nk’ uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu umutima.”

Igihe kinshi abantu bakunda guhinyura igitabo bakirebeye inyuma.

Igihe Imana yarigiye gutoranya umwami, umuhanuzi yatumye yageze kwa Yesayi kugira ngo atoranye umwe mu abahungu be.

Uwo Yesayi bamubwiye kuzana abahungu be. Dore icyo yakoze yakuzaniye abahungu be b’ ibigango ushobora kureba ukwibwira ko uri inzige kuri bo nkuko bwabibonye mu ikigisho giherutse, ndetse azana abandi bafite Impamyabushobozi zikirenga

Ntabwo yigeze gutegereza k’ umusore we wifiteye umubyimba w’ abantu bikorera imyitozo ngororamubiri kandi wifitiye amashuri atari make cyangwa menshi cyane ariko afite ubwenge karemano, ubwenge navuga ko wahawe n’ uwa muhanze uki murema .

Ubwo bwenge na kwita “ubumenyi “ cyangwa “Ubuhanga”.
Ntabwo yatekerejwejo kugeza ubwo abana bose Imana yabateye ishoti asaba babakura imbere yayo.Bibliya ikatubwira nyuma yo kwangwa ariho bibutse ko uwo munyamugisha abaho.

Hari ubuhamya nigeze kumva buvuga bw’ abantu bo mwi Itorero runaka, bakaba bakameneshwa na Pastor wabo maze uwo Pastor n’ abantu be bameneshe baganzi babo bakira amavugurura muri iryo torero bijyanye nibyari mu imitima yabo ariko kubera igikorwa yari akoze kigayitse ntabwo nawe byamuhiriye kuko yaje gukurwa kuri uwo mwanya wo kuba mukuru w’ Itorero ndetse aza no kuhasiga ubuzima.

Ubwo abari bamukuyeho nabo baje gusa nkaho imikorere yabo ijya kumera nk’ uyu uwa mbere. Nyuma yaho nibwo babandi batangiye Itorero bakabatenga bari hanze y’ Itorero bakomeje basenga nyuma baza kujya inama yo kuba bareba uko Itorero bariharukamo maze bakarivugurura bijyanye n’ igihe bagezemo.

Ubwo umugambi barawuzuza ndetse babona n’ umutera nkunga kuko byari mu ubushake bw’ Imana. Imana irabafasha kandi igira n’ uwo itoranya ugomba kuyobora.

Ariko muri urwo rugamba bamwe bari bafite ibitekerezo nk’ ibyaza intumwa za Yesu zitaramenya Plan za Yesu kuko bari bazi ko Yesu azaba umwami, umwami w’ isi, ubwo mu imitekereze yabo bahise bitangira kwiha imyanya.

Umwe mu umutima we akavuga ati” ubwo Yesu azaba umwami, nanjye nkaba mfite Impamyabushobozi y’ Ikirenga mu ibijyanye mu imibare nzahita mba Minister wa finance kuko n’ ubundi nakoraga mu ibijyanye n’ Imisoro(Matayo), undi ati” kuko mu bwoko bwacu ari irwanyi nzaba Minister w’ Ingabo (Peter) bagenda biha imyanya.

Tugaruke k’ inkuru yacu, Imana rero iza kufasha abo bakozi b’ Imana bo kabyara, Kubera ko Imana ariyo itoranya mu igihe abandi nabo bari barihaye imyanya bitewe n’ Impamyabushobozi zikirenga bari bafite muri za Theology, Pastoral, Edication, Counseling yewe no mu ibijyanye n’ amategeko nk’ Intumwa Pawulo.

Bagiye kubona, mwirangiza y’ ibyo bibazo babona Imana ibazaniye uwo yatoranyije.

Ubwo abandi babyemera batabyemeye ariko kuko iyo Imana ivuze iba ivuze ntawe ushobora kuyivuguruza, kandi yatanga umugisha ntihagire ushobora kuwuhagarika kandi uwo itawuhaye ntashobore kuwihesha kubwo amashuri ye cyangwa ubunini bwe.

Ubwo abakomeje gutera imigeri byagezeho basubira kuri wawundi wabateye inkunga za ki muntu kugira ngo areba uko yabigenza ubundi bwakabiri.

Ariko kubera Iyo Imana igutoranije ku umurimo iguha n’ubuhanga n’ ubwenge kugira ngo utunganye inshingano zawe. Ubwo intego y’ uwo mushumba ( Pastor)yazigezeho , Itorero riragendwa rigira iterambere, riramenyekana hose.

Imigisha itaha mubanyetorero, Amakimbirane hagati y’ abayoboke arahagara maze umutekano uba umutekano karahava.

Iyo Imana ishaka kuzana ibitangaza, ibisubizo wireba inyuma y’ igitabo kandi ntukavuge uti”buriya igitangaza kizaba kuri uriya kuberako ameze gutya cyangwa kubera ko afite ibi..”

Imana yacu ni Imana y’ abantu bose, abantu uko bameze kose. Kuko twese twaremye mu ishusho yayo.

NTUKISUZUGURE CYANGWA USUZUGURE ABANDI.

Imana iguhe umugisha...!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel: Tel +14128718098
Whatsapp: +14123265034
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa