skol
fortebet

"Ntuteshwe umutwe n’isengesho wasenze ejo ngo ni uko ubona ritinze gusohora": Rev Past Nibintije

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

"Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa": Yakobo 1:6

Sponsored Ad

Ndabizi ko ejo wasenze usaba Imana bimwe mu bintu byari bikubangamiye cyane mu buziam bwawe bwa buri munsi bimwe muri byo umuntu yavuga:

•Kuvana umusozi w’ ibibazo bikuri mbere.

• Gufata mu majosi umugabo/ umugore/ umwana/ n’undi muntu wawe wigize igihangane akanga gukizwa, cyangwa kuba umwana (umuntu)mwiza aho mu rugo iwawe cyangwa aho utuye cyangwa mu gihugu cyawe bikaba biri ku kubuza umutekano wawe.

Inkuru nziza nkunzaniye ni uko Imana yakumvise kandi yabihaye agaciro. Hagarika rero gutaka cyane no guhangayikishwa nicyo kibazo.

Izere Imana, kandi utegereze isaha yayo. Ijambo ry’Imana tubonye muri Yakobo ni uko basenga batizeye n’ubundi baba barushywa n’ubusa kuko niyo basubizwa batabibona cyangwa ngo babimenye. Kutizera rero bishobora kubangamira umugambi Imana yari igufiteho.

Imana Ikwishimire..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa