startimes

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abagabo bubatse bifuzaga kuba abapadiri muri Amazon

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 February 2020 Yasuwe: 1707

Papa Francis yanze ingingo yari kwemerera abagabo bashatse abagore gukora imirimo y’ubupadiri mu gice cya Amerika y’Epfo cyitwa Amazon, nk’igisubizo ku bucye bw’abapadiri bafite.



Abasenyeri benshi muri ako gace bari bashyigikiye iyi ngingo umwaka ushize, ariko Papa niwe wagombaga gufata umwanzuro ngo ishyirwe mu bikorwa.

Abapadiri muri kiliziya gatolika bagomba kubahiriza itegeko ryo kudashaka abagore, kereka gusa umupasitoro washyingiwe wo mu itorero rya Angilikani ahinduye akaza muri kiliziya gatolika.

Kudashyingirwa ni imwe mu ngingo ifatwa nko kwiyegurira Imana muri iri dini.

Itangazo ryasohowe na Vatican rigira riti: "Amazon yaduhaye ihurizo, Papa yanditse ko, mu gukemura ikibazo tutakwishimira ibisubizo bikemura gusa igice cy’ikibazo".

Papa yatangaje ko hakenewe abantu bihaye Imana bo muri ako gace bumva neza ikibazo n’imico yaho.

Yasabye abasenyeri "gusengera kubona abahamagarirwa ubupadiri benshi" no gushishikariza abashaka kuba abavugabutumwa guhitamo kujya muri ako gace ka Amazon.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, ikoraniro ry’abasenyeri 184 ryateraniye i Vatican ngo ryige kuri ejo hazaza h’iri dini muri ako gace.

Ryaganiriye ku kwemeza ko abagabo bafite ingo bakwemererwa kuba abapadiri, benshi muri bo bashyigikiye iyi ngingo.

Bivugwa ko 85% by’uturere tugize Amazon tutabasha gusomerwa misa buri cyumweru kubera ubuke bw’abapadiri. Hamwe bivugwa ko babona umupadiri rimwe mu mwaka.

Gusa abakomeye ku bya kera bo muri kiliziya gatolika,cyane cyane abo mu Burayi na Amerika ya ruguru banze iki cyifuzo bavuga ko cyatuma n’ahandi ku isi banga itegeko ryo kudashaka ku bihaye Imana.

Papa Francis, mbere yigeze gutangaza ko ashobora kwiga kuri viri probati (abagabo b’ukwemera kudashidikanywaho) bagahabwa inshingano zimwe na zimwe.

Uyu munsi kuwa gatatu kandi, Papa Francis yatangaje ko yangiye abagore kuba abadiyakoni, urwego ruri munsi y’abapadiri muri kiliziya gatolika.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Justin Nininahazwe

    Nibarek gushira imbere kworohereza abafise abagore hubw nibashire imbere gusenga cane kugira ng Imana ikangure abataye umuhamagaro

    4 months ago

Inzindi nkuru

Saudi Arabia yabujije abanyamahanga kuzajyayo mu mutambagiro...

Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko uyu mwaka nta banyamahanga...
23 June 2020 Yasuwe: 217 0

Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda ryashyize hanze amabwiriza akarishye...

Abayobozi b’lbihuriro ry’impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya...
11 June 2020 Yasuwe: 3825 4

Burundi: Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora yabyukiye mu kiliziya...

Kuri iki cyumweru,Ndayishimiye Evariste uherutse gutorerwa kuyobora...
7 June 2020 Yasuwe: 9362 0

Kiliziya Gatolika yatangaje ko yaciye Itsinda ry’Intwarane rigizwe...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika,bwashyize hanze itangazo rivuga ko...
30 May 2020 Yasuwe: 2257 1

Nkusi Thomas wamenyekanye mu Gasobanuye nka Yanga yahishuye ukuntu Imana...

Icyamamare mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda Nkusi Thomas uzwi nka Yanga...
21 May 2020 Yasuwe: 12358 2

IJAMBO RY’UMUNSI: IMPANO NEMI YEGENEYE ABAMAMA-Rev.Nibintije

Nshuti zanjye, Nshuti zanjye z’ Abamama mwakire impano ( GIFT) yanyu...
11 May 2020 Yasuwe: 699 0