skol
fortebet

Pasiteri Mpyisi, Musenyeri Rukamba na Islam bavuze ku mperuka ya muntu ishidikanwaho na benshi

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Bibiliya na Korowani bigaragaza neza ko isi izarangira hakabaho imperuka kandi ibi bitabo biyoboye ibindi bitabo byose byandikwa kuri iy’isi,kuko biyobora abatari bake, bituma babyizera bemeza ko iy’isi izarangira ikagira imperuka rusange.
Pasteri Esra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi we siko abibona.Mu kiganiro yahaye TV1 yahamije ko iby’imperuka nawe abisoma muri Bibiliya aragira ati :"Ndakubwira ngo imperuka iriho, mbikuye he?Ni muri Bibiliya kuko (...)

Sponsored Ad

Bibiliya na Korowani bigaragaza neza ko isi izarangira hakabaho imperuka kandi ibi bitabo biyoboye ibindi bitabo byose byandikwa kuri iy’isi,kuko biyobora abatari bake, bituma babyizera bemeza ko iy’isi izarangira ikagira imperuka rusange.

Pasteri Esra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi we siko abibona.Mu kiganiro yahaye TV1 yahamije ko iby’imperuka nawe abisoma muri Bibiliya aragira ati :"Ndakubwira ngo imperuka iriho, mbikuye he?Ni muri Bibiliya kuko ibimbwiraIkakubwira impamvu.Icyaha."

Ku ruhande rwa musenyeli Philippe Rukamba umuvugizi wa kiriziya Gatolika mu Rwanda nawe yemeza neza yeruye ko imperuka izabaho isi ikarangira kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ibyavuzwe na Yezu kristo yagize ati :"Ishobora kurangizwa n’ikintu kiyihuyeko, ishobora kurangizwa n’itambara zacu,amabombe ashobora gutuma isi irangira kandi na Yezu Kiristo yarabitubwiye ko isi izarangira."

Abo mu dini ya Islamu nabo bemeza ko imperuka rusange izabaho ndetse bakanashimangira ko nyuma yiy’isi hazabaho guhemba abazaba barakoze neza ni bagera mu ijuru,bakanemeza ko bazahembwa abagore b’amasugi bafite amaso meza kandi manini.

Umuvugizi wa islamu ati :”Abantu bazarya inyama z’ibiguruka, inyama z’inkoko.Mu bwami bw’ijuru abantu bazahembwa abagore bafite amaso meza kandi manini abo bagor e bakabaza ari amasugi.”

Gusa hari n’abandi bemeza ko nta mperuka rusange yiy’isi izabaho ahubwo bagashimagira ko ari ukudindiza ibitekerezo by’abantu no gutera abantu ubwoba kugirango bahore biteguye.

John Mugabo n’impuguke mu bya Politike yize n’ibya Theologie ari mu bemeza ko nta mperuka izabaho yagize ati :”Hari ikintu cy’idindiza bitekerezo kiri hanze ahangaha ariko kigamije gutera abantu ubwoba.Ubwoba bwo guhorana submission sinzi uko nakita mu kinyarwanda noneho bigatuma urangara ntukore ibyo wakabaye ukora mu buzima ubayemo kubera ubwoba .

Buriya iyo ubayeho muri icyo kintu cy’ubwoba bituma ntacyo ugeraho ukumva ko ukorera impreuka .Bituma utaba uwo wakagomye kuba we mu gihe cyawe kandi ubwo hakaba ababaho mu nyungu zawe bo bakaba baragusaruye wowe ugapfa ubusa."

John Mugabo ashimangira ko imperuka y’umuntu ibaho ari uko apfuye ndetse ko abavuga ko hazabaho imperuka rusange ntacyo bashingiraho kigaragara yagize ati :"Abatubwira imperuka ntacyo bashingiraho gifatika.Kuko niba warapfuye nkwawe noneho tukongera kuvuga ngo hari indi mperuka yawe ubwo se imperuka izaba ibaye kangahe? Abantu bave muri icyo kintu cy’ubwoba be guhora…icyo kintu cyabereyeho kubaka inyungu z’abandi.Igihe ubayeho mu bwoba utazi uko ejo bizaza bimeze ikintu cyose gishobora ku gukoresha akanagusarura igihe cyose kuko cyamaze kwinjira mu bigizi ubwoba bwe."

Gusa na none Ezra Mpyisi na Rukamba ntibemeranya na John Mugabo uvuga ko iyo umuntu apfuye imperuka ye iba igeze ahubwo bakemeza ko hazabaho gupfa kabiri, hariho gupfa k’uyu mubiri ndetse ngo gupfa byiteka ryose ari na byo bita imperuka rusange.

Pasteri Ezra Mpyisi asubiza John yagize ati "Hari impfu ebyiri hari urwa none n’urwo gupfa byiteka ryose urwo ntibaruzi? Ngo iyo apfuye birarangiye ntibiba birangiye niko Bibiliya ivuga ntabwo ari ibyanjye."

Msgr ati :”Hari ukurangira ku muntu ku giti cye ariko twemera ko hazaba ho n’igihe iyi si turiho izarangira.Buri muntu yemera uko ashatse uko abyumva ariko ubundi twe tubafasha nk’abantu batarangiza icyo kikibazo neza kandi tuziko,..hazabo n’igihe iyi si irangire."

Usibye gushingira kuri Bibiliya gusa no kuri Korowani, aba ntibavuga igihe iyo mperuka izabera bamwe akaba ariho bava bahakana ko nta mperuka izabaho kuko igihe bategerereje ari kera.

Gusa ibisa n’ihame kuri buri muntu wese n’uko ikintu cyose kigira intangiriro kigira n’iherezo.

Ibitekerezo

  • imperuka izabaho umuntuwese agombakubizirikana nyumayububuzihari ubunti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa