skol
fortebet

Rev Dr Rutayisire yavuze uburyo ababyeyi b’iki gihe barera abana babo bubajeyi bibwira ko bari kubatoza ubusirimu

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire anenga cyane uburyo ababyeyi muri iki gihe batanga uburere budahwitse ku bana babo, ashimangira ko aribyo bituma abana benshi bakurana imico mibi ndetse batazi no kwikoza umurimo.

Sponsored Ad

Ibi Rev.Dr Antaine Rutayisire yabigarutseho ku nyigisho aherutse kwigisha abayoboke b’itorero ayobora yari ishingiye ku burere zari zifite insanganyamatsiko itgira iti ‘Ingaruka mbi ziva mu kudatoza abana kugendera mu nzira z’Imana’.

Rutayisire yavuze ko burya umwana avamo umuntu nyawe biturutse mu burere ahabwa n’ababyeyi be mu muryango.

Aha Pasiteri Rutayisire yavuze ko kuba ari uwo ariwe kugeza ubu abikesha uburere yatojwe n’umubyeyi we, bityo akaba adatinya kuvuga ko intwari iza ku mwanya wa mbere kuri we ari nyina umubyara.

Yagize ati “Mama yarandeze mba uwo ndiwe. Niwe mfata nk’intwari iza ku mwanya wa mbere kuri njye. Hari abo mbibwira bikabatungura kuko baba biteze ko mbabwira Perezida Kagame, Rwigema, Rudahigwa, izo ni intwari z’igihugu, ariko abo ngabo ibyo bakoze ndabishima ariko iyo mama atangira icyo nabaye cyo bari gusanga narabaye imbwa kandi ntibari kungarura.”

Akomeza avuga ko igiha isura umwana ari icyo akura iwabo mu muryango. Ati “Buri mwana wese, ikimuha isura ni icyom akura iwabo. Ushobora kugira intwari z’iguihugu, ushobora kugira ubuyobozi bwiza bw’igihugu, iyo ababyeyi bawe bakubumbye nabi, kugira ngo igihugu kizakugorore ugororoke, uvemo ikintu kizima, ni Ubuntu bw’Imana.”

Yavuze ko umubyeyi we (mama we) yakoze uko ashoye amutoza gukunda umurimo, gukunda kwiga bityo akaba aribyo agenderaho na n’uyu munsi kubera ko yagize umubyeyi utaramushyigkiye na gato mu kugira amafui.

Yavuze ko ababyeyi b’ubu batagihana abana, aho ngo akenshi bashyigikira abana mu mafuti kugira ngo batibabariza abana.

Ati “Ntawe ugicyaha umwana, ntawe ukimucishaho umunyafu n’ubwo iminyafu nanjye ntayishyigikira cyane, ariko aho bigeze iyo ucyashye umwana umubwira nabi ajya kukurega.”

Yavuze ko nta mwana w’ubu ugitozwa umurimo, aho bumva ko byose bagomba kubikorerwa n’ababoyi, kugeza n’aho bazanirwa icyayi ku buriri aho baba bibereye kuri za telefoni na mudasobwa.

Ati “Buriya busirimu muri gutoza abana ni ububajeyi. Iyo ugiye muri America nta baboyi babayo. Umwana wo muri Amerika araza agasanga papa yoza isahani. Umunsi aba bana bacu bazagera muri Amerika bazagerayo ubuzima bubananire.”

Yibukije ababyeyi ko mu gihe batoje abana inzira nziza bazagendamo bakiri bato, bazarinda basaza batarayivamo.

Rev.Dr Antaine Rutayisire ni umwe mu bapasiteri bakunze kwigisha inyigisho zibanda cyane ku muryango, zirimo imibanire y’abashakanye, uburere n’ibindi bitanga umusanzu ku kubaka sosiyete nyarwanda.

Ibitekerezo

  • Ibyo Rutayisire avuga nibyo,uretse ko hari ibyo atajya avuga.Isi ifite ibibazo kubera ko abantu badakurikiza "amahame" (principles) dusanga muli Bible.Abantu bumvira Imana binyuze ku kwiga bible ni bake cyane.Bibeshya ko kuba umukristu gusa ari ukujya mu nsengero Padiri cyangwa Pastor bakagucurangira,ukabaha Icyacumi ugataha.Muli make,byose biterwa n’abiyita abakozi b’imana.Aho kubwira abayoboke babo ngo bige Bible ibahindure,bibanda kukwigisha icyacumi bakuramo amafaranga abakiza.Nyamara Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Aho kujya mu nzira ngo babwirize abantu,abanyamadini basigaye bashaka ifaranga cyane.Niyo mpamvu basigaye bubaka inzu z’ubucuruzi n’amashuli.Ikibazo nyamukuru gituruka ku bakuru b’amadini badahindura abayoboke babo abakristu nyakuri.Ntabwo ikibazo gituruka ku babyeyi.

    Sezikeye ntiwirengagize ko umubyeyi ari we wagutoje kumenya itorero n’iyo bibiliya uvuga. Umubyeyi aguha amahirwe yo kujijuka ukamenya, noneho sisiyeti ngari ukamwunganira. Uko biti lose, umubyeyi aguha ikibanze sosiyeti izaheraho. Icya mbere ni ukwemera kukuzana Ku isi(kukubyara) , iyo ashaka yari kukuniga ukiri mu NDA, icya kabili ni ukwemera kukurera (kukugaburira, kukonsa, kukuvuza), icya gatatu ni ukwemera kukujijura (kukujyana mu ishuri, mu itorero, mu matsinda atandukanye,..). Kwanga ababyeyi uzamenye ko ari WO muvumo wa mbere ubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa