skol
fortebet

RIB yataye muri yombi Umuvugizi Wungirije wa ADEPR

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ifungwa rya Rev. Karangwa ari impamo ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Yagize ati “Hari amakuru avuga ko yaba akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.Iperereza riracyakorwa, andi makuru azagenda atangazwa.’’

Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo itsinda rya bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero ADEPR basabye ko ubuyobozi bwaryo bweguzwa ku mpamvu z’ibibazo byavugwaga mu itorero.

Muri iyo nyandiko hari aho bakomoje ku kibazo cya Kaminuza ya Tewolojiya ya FATEC aho Umuvugizi wa ADEPR akoresha diplôme itemewe mu Rwanda mu gihe Umuvugizi wungirije ngo akoresha iy’impimbano.

Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami ry’iri torero muri Uganda.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 276 giteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibitekerezo

  • Mbega mbega, Uwo mukozi w’Imana yasimbutse kenshi nawe arabizi ariko uyu munsi bwo ntarusimbuka. uhububa abonwa abonwa n’uhagaze koko

    Ariko se iyi ADEPR ko ihora ivugwa nabi kandi yo ivuga ngo "yuzuye umwuka"??Muribuka ko baherutse gufunga abakuru bayo bose bo mu rwego rw’igihugu,babarega kunyereza amafaranga 2.5 billions/milliards Frw.Kandi kuva na kera,ADEPR,ishinjwa ibintu byinshi harimo kuronda amoko,gupfa amafaranga,gutonesha,kwivanga muli politike,etc...Muribuka igihe yayoborwaga na Pastor Sembeba ko nabwo byari bimeze nabi.Muribuka ukuntu abavugizi bayo benshi bagiye bavaho nabi.Niba koko ADEPR ishaka kuba idini y’imana,nihinduke yere imbuto nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa