skol
fortebet

Roza Muhando yirukanwemo amadayimoni yari yaratererejwe

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Roza Muhando wari warasaritswe n’ibikorwa bidahwitse yasengewe n’umuvugabutumwa witwa James Ng’ang’a amwirukanamo amadayimoni.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Ugushyingo 2018, Nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Umuhanzikazi Roza Muhando arimo gusengerwa n’umuvugabutumwa witwa James Ng’ang’a ukuriye itorero rya Neno Evangelism Center riherereye mu gihugu cya Tanzania.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Roza Muhando aje ku ruhimbo aho uyu muvugabutumwa yararimo kubwiririza abantu niko kumutangarira bitewe n’ibintu byinshi yaramuziho yahise atangira kumusengera amwirukanamo amadayimoni yatumaga akora ibidakwiye.

Mu gihe gishize nibwo mu gihugu cya Tanzania hakwirakwijwe inkuru zivuga ko uyu mugore yatandukiriye ibijyanye n’ivuga butumwa aho yaratangiye kujyendera mu nzira zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bamwe mu bamucaga iryera bemeza ko byamusaritse ndetse akeneye ubuvuzi bw’ibanze.
Imyuka mini yavugiraga muri Roza Muhanda yavuze ko imumazemo amezi 3 ndetse yoherejwe n’uwari umujyanama mukuru aho yayimuteze mu imodoka ye kuva icyo ikamutera kutongera kwinjira mu rugo rwe agatangira kurara ku gasozi .

James Ng’ang’a yasabye yatokesheje aya madayimo amuvam ndetse Roza Muhando asubira i bumuntu, pastier amutegeka gusura mu rugo.

Twakwibutsa ko Roza Muhando ari umwe mu bahanzikazi bakanyujijeho mu ndirimbo zihimbaza Imana gusa mu gihe cy’umwaka utambutse uyu mugore yavuye mu murongo wo gukorera Imana aho byavugwaga ko yarozwe gusa magingo aya ngo amadayimoni yamukoreragamo bayamwirukanyemo bivuga ko agiye kugaruka mu nganzo ye.
REBA AMASHUSHO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa