skol
fortebet

“SLOW DOWN! SLOW DOWN! IMIKORERE Y’ IMANA ITANDUKANYE N’ IMIKORERE Y’ ABAPFUMU”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“SLOW DOWN! SLOW DOWN! IMIKORERE Y’ IMANA ITANDUKANYE N’ IMIKORERE Y’ ABAPFUMU”.

Soma 2 Peter 3:9: “ Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’ uko bamwe babitekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’ umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”

Ijambo ry’ Imana ritubwira ko imikorere y’ Imana itandukanye n’ imikorere y’ abana b’ abantu cyangwa ikindi kiremwa cyose.

Hari igihe twibwira ko Imana itinda kudusubiza cyangwa igatinda gusohoza amasezerano yacu.

Ariko Imana yacu ntabwo igendera kuri gahunda y’ umwana w’ umuntu cyangwa igende gahoro, yihuta ku ibibazo byacu ahubwo igenda uko yateganyije igihe n’ isaha yo gutabara kuko buri ikintu cyose Ikora kiba fifties impamvu.

Uzabaze abantu bakorana na Satani amasezerano bagirana na Satani uko aba ameze, reba abajya ku abapfumu amasezerano bagirana yose abagamije kugira ngo Satani azabone abo azisasira k’ umunsi wanyuma.

Imana nayo iba ifite impamvu ariko nshingiye k’ urukundo yadukunze kugira ngo njye nawe tutazarimbuka.

Ndibuka mu mwaka w’ 2006 ntangira umurimo nka Pastor hari igihugu nanyuzemo ubwo nari ndi mu rugendo rwo kuza hano niga byabaye ngomba ko mfasha abandi bakozi b’ Imana umurimo, mbafungurira itorero rya Pentecost.

Muri uko gufungura iryo torero byagomba kunsaba kwinjira mu masengesho afite ingufu kugira ngo Imana ifungure amarembo maze iryo torero ribe nyabagendwa.

Mu icyumweru kimwe cya mbere, nibwo umu mama yazanye umwana kugira ngo musengere kuko yabonaga uko imico ye ya mbere yari yarahindutse ndetse ni isura ye.

Ariko kuko iyo yamubwira ga ikintu agomba gukora, umwana yamurebanaga ijisho ridasanzwe.

Ubwo ndi kumusengera nza kuboneka inumero zirihafi kugera mu icumi ntabwo nkibyibuka.

Ubwo nakomeje ku musengera kugira ngo abashye gutinyuka kuvuga ibijyanye n’ izo numero narindimo kubona mu mpanga ye.

Ubwo kubwo imbaraga z’ Imana atubwira byose. Uko hari umuntu uza kubareba ni joro kandi atari we wenyine ahubwo ko ari group y’ abana bari batuye muri ako gace.

Ubwo atubwira ukuntu abajyana ku amarimbi bahagera bagakoresha izo nimero kugira ngo iva ifunguke maze bakabategeka kurya inyama z’ abo bantu baba bapfuye.

Ubwo mama we aba arababaye cyane barataha. Ubwo nari nasigaye ku urusengero, ubwo we yahise ajya kureba abo ababyeyi babo bana, umwana we yavuze ko bajyana ku amarimbi.

Nyuma y’ amasaha nka atatu abantu basanze ku urusengero babwira ko ababyeyi babo bana ko bagiye kurega kuri Police, uwo muntu ujyana abana babo kurya abantu bapfuye ku amarimbi.

Ubwo nasabye Imana umutekano kugira ngo ntibigire ingaruka k’ umurimo wayo cyangwa kuri njye dore ko hatari mu igihugu cyanjye kuko yari inzira narindi kunyuramo zo kuza hano niga.

Police yakoze iperereza kuri abo bana bose, igenda ibaza buri mwana inumero ye dore ko bagiraga izitandukanye barazivuga barataha bukeye bongera kubatumaho babasaba kuzisubiramo bazivuga uko bari bazibabwiye.

Police irumirwa , ariko kuko icyo gihugu ( Tanzania) amategeko yacyo atemera ibijyanye n’ amarozi, nubwo babona ko ari byo.

Bashatse uko bashakira umutekano uwo bavuga ko abajyana aho ku amarimbi abandi bababwira ko bansanga nka komeza kubasengera kuko bo imyizerere yabo ibyemera.

Ubwo nakomeje kubakorera deliverance.

Icyo nshaka kuvuga hano ni uko ukorera Satani akaguha ibintu bye ariko akaba abifitemo inyungu mbi nkaziriya zo gukoresha uwo muntu kugira ngo akoreshe abo abana bato batarengeje imyaka icumi ibintu bimeze kuriya.

Nagira ngo twibukiranye ko Imana itajya itinda kudusubiza cyangwa kudutabara mu ibibazo byacu kuko ishobora gukora ikintu icyari cyose mi umwanya wayo.

Igihe kimwe hari igihe ikora ibintu yihuse ikindi gita ikagenda buhoro bitewe ni cyo ishaka ko ubona cyangwa wiga muri ibyo bibazo. Kandi byose bikaba bitugirira umumaro mu uburyo bwo mu mwuka.

Imana iguhe umugisha...!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel/Whatsapp: +14123265034(WhatApp)
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Iyo ubwiye abantu ko Imperuka iri hafi,bamwe baraguseka,abandi bakifuza ko iza vuba kugirango Imana idukize ibibazo.Ariko benshi ntabwo bazi ko Imana ikorera kuli Gahunda yayo.Nkuko 2 Peter 3:9 havuga,Imana yatinze kuzana Imperuka kugirango abantu babanze bihane.Ikibazo nuko abashaka kwihana ari bake cyane.Benshi bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...
    Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa