skol
fortebet

Soma aka baruwa kavuye ku mukunzi wawe-Rev.Nibintije

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Nshuti y’ umusaraba, hari gihe kigera, buri wese akumva ubuzima bwe yarabupfushije ubusa.

Sponsored Ad

Aho atangira kuvuga ati”Igihe cyose ntabwo nigeze ngira umunezero, nta byiringiro by’ejo hazaza mfite, ntabwo mbona igihinduka mu imibereho yanjye, nakoze ama (mistakes)(kwibeshya) mu ubuzima bwanjye.

Inzozi (dream) nari mfite nkiri mu mashuri abanza n’ Ayisumbuye zabaye amateka.

Muri iki gitondo ndizera ko ugiye gusoma aka kabaruwa kagufi nakwandikiye , ngusaba ko wemere uko kwibeshya ( ‘mistakes) wagize mu ubuzima bwawe bityo ukuremo ubwenge ugomba gukoresha muri iyi minsi ushigaje iri imbere yawe.

Ubusanzwe nkunda gusoma ibitabo.Mu bitabo nagiye nsoma binyuranye nagiye nsanga abantu benshi bahindura ubuzima babayemo bitewe n’ ubwenge bavomye mu amakosa bagiye bagira mu ibintu byabananiye gukora cyangwa mu ibibazo bagiye bahura nabyo.

Ubu nanjye kuba mbasha kwigisha ijambo ry’ Imana kugeza kuri uru rwego ntabwo ari kubera ko Imana yashoboze kuba na kwiga “Theology”, ahubwo ni uko Imana yambashije kumpa ubwenge bwo kwigira ku bintu nakozemo amakosa ndetse bikanangiraho ingaruka zigiye zitandukanye.

Muri iyo myaka yose nagiye ni beshya mu byo nakoraga byose, numvaga ubuzima ari ikibazo, nkumva hari byo nagombye guhagarika gukora, kubera gucika intege ndetse n’ ubusharire na kuraga mu ingaruka zabyo.

Nkuko nabwo nawe bya kugendekeye cyangwa biri ku kugendekera muri iyi minsi. Igitondo cy’ uyu munsi nakugira inama yo kudacika intege.. ntuhagarike ibyo watangiye gukora mu gihe uziko ari ubushake bw’ Imana cyangwa ari inzozi ( dream) Imana yashize muri wowe.

Ushobora kumva ko byakurangiranye kandi ko ntaho wabigarurira ariko,

“ IBIHE BYIZA BIRI IMBERE YAWE.”

Aka kabaruwa k’ urukundo Imana yashize k’ umutima kugira ngo nka kwandikire, gashobora ku gufungura amazi nk’ ikimenyetso cy’ umwuka wera adafite iherezo mu “KWIZERA”.

GUKURIKIRANA IKIRI IMBERE YANJYE BYA MPESHEJE KUBAHO NDETSE NO GUFASHA ABANDI KUBAHO.

Nawe uyu munsi uramutse utangiye urwo rugendo byazana impinduka ikomeye mu imibereho yawe.

Hagurukana nanjye duterane hamwe intambwe mu ukwizera bityo aya mezi asigaye yuyu mwaka tugubwe neza kurusha amezi ashize. Iyunge muri group yo kujya imbere y’ Imana mu masengesho maze Imana itubere umujyanama wacu muri uyu rugendo ibinyujije mu inyigisho zitangwa na NEMI.

“Blessings on you”

Rev./Ev. Eustache Nibintije
Founder&President of
NEMI & BIBLE INSTITUTE
[email protected]
+14123265034 (WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa