skol
fortebet

Toza ubwenge bwawe, ibitekerezo byawe n’ umubiri wawe kwakira impinduka ije mu mibereho yawe-Rev. Nibintije

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Soma 1 Petero 4: 13-14 :

13.Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.

14.Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w’Imana.

Sponsored Ad

Twese tuzi yuko habaho impinduka y’ ibihe, akaba ariyo mpamvu tugomba kuba twiteguye kugira ngo ntidutungurwe.

Tugomba gutoza ubwenge bwacu, ibitekerezo byacu n’ umubiri wacu kubyitegura.

Nta kintu gishya muri iy’ isi kuko ibitubaho tuba twarabinyuzemo n’ ibyo tutanyuzemo twabonye abandi bantu babinyuramo.

“Iyo niyo system y’ iyi isi dutuyemo”

Ibibazo byose tubinyuramo kandi Imana ikihesha icyubahiro tukabona intsinzi.

Nshuti y’ Imana. ni ngombwa mu buzima ko tugenda duhura n’ imisozi yitambitse imbere yacu kugira ngo tutabasha kugera mu rwego rw’ Imibereho yacu ishimishije kuko Imana yayitugeneye.

Ariko, Umva uko Peter wabinyuzemo uko atugira inama:

“Ntugatungurwe n’ ibibazo ibyari byo byose.....”

Nyumva, imbaraga z’ umwijima ntabwo zishobora kuza ku kurwanya mu gihe Satani ataba azi ko Imana ishaka kuguhindurira ubuzima.

Wigira ubwoba cyangwa ushidikanye kuko:

•igihe cyawe cyo guhindurirwa ubuzima bwawe cyageze,
•igihe cyo gusohorezwa isezerano cyageze
•igihe cyo gusubizwa cyawe cyageze

Gusa ibyo bibazo ni ukugira ngo bikubere ikimenyesho cy’ uko ibyawe bigeze ku muryango w’ inzu yawe.

Yego ingabo za Satani ziraguhagurukira kandi zikoresheje imbaraga nyinshi mu ku kurwanya kugira ngo utabasha gufungura urwo rugi, ngo wakire iyo mpano yawe.

Ariko menya ko urufunguzo ari rumwe kandi ukaba unaruzi .

Hamagara mu izina rya Yesu Kristo, maze Imana yawe yohereze Malayika Gabriel kuza gufasha malayika wakuzaniye ibisubizo kuko Ikibazo cyawe kimeze nkicyo Daniel yari yagize mu gihe yasengana amasengesho y’ iminsi 21.

Mu gihe nabwo ugitegereje malayika Gabriel ko azagutabara Guma mubirindiro byawe kandi:

•urwanishe ukwizera kwawe
•ugume mu mahoro y’ Umwami wawe
• kandi atangire urangurure utangaza imigisha yawe y’ ejo.
wazaza.

Kuko Imana yadusezeranije ko izaturwanirira mu bibazo byose.

HARANIRA KUGERA KU INTSINZI YAWE.

Imana iduhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa