skol
fortebet

“Ubaka neza inzu yo kwizera kwawe”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” Ubaka neza inzu yo kwizera kwawe”.
Soma Abahebirayo 11:1 “ Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringiro udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ko ibyo tutareba ko ari iby’ ukuri “

Ukwizera kumeze nk’ inzu. Bisaba kuyubaka k’ umusingi ukomeye. Kugira ngo imiyaga cyangwa imitingito niza ibashe kutagira icyo iba. Umusingi w’ ukwizera ni Ijambo ry’ Imana.

Ntushobora kubaka ukwizera gukomeye nta jambo ry’ Imana riba muri wowe. Igice cyiza cy’ uk’ ukuri ni uko ijambo ry’ Imana ntabwo rijya ritsindwa cyangwa ngo rinanirwe n’ikintu na kimwe. Ritanga intsinzi ijana ku ijana.

Umugabo Salomoni we yarazi imbaraga z’amasezerano. Kuko yabonye uko Imana yabitse ijambo ryayo yari yarasezeranije ise umwami Dawidi, igihe yari arangije kubaka inzu y’ Imana. Kuko Imana yari yarabibwiye se ko umwana we ariwe uzamwubakira urusengero..( 1 ubwami 8:56).

Nta kintu gishobora guhindura cyangwa guhagagarika ibyo Imana yakuvuzeho cyangwa ishaka kugukorera isaha yayo yageze.

Nkuzaniye inkuru ikubwira ko Imana ishaka ko iba umusingi w’ inzu yawe y’ ukwizera. Kandi ko ishaka no gusohoza icyo uhora uyisaba kijyanye n’ ibibazo bisa nkaho bikugarije. Imana ishaka ko wubaka ukwizera kwawe ku ijambo ryayo.

Kuko nuramuka wubatse ukwizera ku ijambo ryayo, gutabarwa kwawe ntibizareba igihe Umwanzi amaze ababaza umubiri wawe cyangwa uko yangije ibijyanye n’ amafaranga yawe cyangwa agatwara imitungo yawe, ntibizareba uko yagerageje kugutwara umunezero wawe n’ amahoro yawe cyangwa birebe uburemere bw’ibibazo ufite nonaha.

Kuko uzashobora kumutera umugeri maze ukamuhagarike akakuva imbere, kuko ukwizera kwawe kuzaba kwigagaraza ko ukwiriye kugarurirwa ibyawe cyangwa guhabwa ibyo uzaba ukeneye. Ukwizera kwawe kuzaguha ubwinshingizi cyangwa buguhe umutekano uhagije kuburyo nta kintu na kimwe kigomba guhagarara mu inzira yawe, ngo gishaka kwitambika imbere yawe.

Kubera iyo mpamvu , Twubake ukwizera kwacu kandi dutere intambwe muri ko, kuko ijambo ry’ Imana rigusezeranya ko Imana izaduha ikintu cyose tuzaba dukeneye mu ubuzima bwacu binyuze mu ubuhanga bwe. (2 Peter1:3).

Twemerere imbaraga zo kutugeza ku Imana yacu mu inzira y’ Ijambo ryayo kuko Bibliya ari ijambo ry’ Imana kuri wowe nanjye, duhitemo kuyizera mu igihe dufite icyo turi kuyisaba cyangwa icyo dushaka gukora mu mibereho yacu ya buri munsi , kuko ibintu byiza bizatangira kuboneka mu ubuzima bwacu.

Imana ibahe umugisha....!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel/Whatsapp: +14123265034(WhatApp)
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Mbese twaba tuzi KWIZERA icyo aricyo?Nkuko tubisoma muli Abaheburayo 11:1,Kwizera ni "Ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza,ufite ibimenyetso simusiga (evidences) by’uko ibyo bintu bizaba nta kabuza.Urugero,twizera ko hazabaho Imperuka bible yita Armageddon.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Twizera ko iyi si izaba Paradizo,indwara n’urupfu bikavaho burundu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Iyo ufite UKWIZERA,byerekanwa n’Ibikorwa.Urugero,muli Yohana 14:12,Yesu yasabye abamwizera bose gukora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira ukabwiriza abantu.Kuba umukristu,si biriya byo kujya mu nsengero bakagucurangira,ugatanga icyacumi ugataha.Cyangwa ukarya Ukarisitiya ugataha.Kuba umukristu nyakuri,bisaba gushaka umuntu uzi neza Bible mukayigana ku buntu,ikaguhindura.Noneho nawe ukajya kuyigisha abandi,ubasanze iwabo nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa