skol
fortebet

Ubuhanga bwawe burakenewe muri ibyo bibazo-Rev.Nibintije

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Soma Imigani 18:16

“Impano y’ umuntu imwugururira irembo rigaro, kandi iramuyobora ikamugeza imbere y’ Abakomeye.”

Sponsored Ad

Iyo Abantu bumvise inkura ya Dawidi na Goliyati hari igihe bibwira ko iyicwa rya Goliyati ibyasabwaga byose byakonzwe n’ Imana.

Yego, mu yindi nzira nibyo, ariko ijwi ry’ Imana siryo ryabwiye Dawidi kujya gushaka umuhumetso n’ amabuye yarangiza rikamuha amabwiriza y’ uburyo ndetse n’ ahantu agomba guhagarara n’ ibindi kugira ngo iryo buye rigere ku gahanga ka Goliyati.

Reka tujyane neza,
Imana yahaye Dawidi ubumenyi cyangwa se ubuhanga yari afite bwo gushaka ibisabwa byose kugera ku intsinzi.

Nkuko Imana yashize ubwo buhanga muri Dawidi ni nkuko Imana yabushize muri wowe kugira ngo bugufashe guhangana nibyo bibazo muhanganye uyu munsi.

Ufite ubuhanga bugushoboza gufungura Umuryango mushya, ufite ubumenyi bwo kwifungurira imigisha y’ Imana kugira ngo igere mu imibereho yawe.

Ariko biragusaba kuba ufite urufunguzo rwabyo.
Uryo rufunguzo rwabyo ni uko wakwagura ubwo bumenyi Imana yashize muri Wowe.

Buri munsi ukeneye gukura, kwiga no kwimenyereza uburyo wagera muri iyindi ntera y’ ubuzima.

Mu cyumweru cyashize hari mushiki wacu wampamagaye utuye muri ibi bice by’ Uburayi arambwira ati “ Pastor warakoze kujya utugezaho inyigisho zinyuranye.
Imana iguhe umugisha.

Nkaba ngira ngo ungire inama kuko hari indi ntera natangiye igomba kunzamura mu ntera y’ Imibereho yanjye,

Nkorera amafranga atari make ariko nashatse kwihangira imirimo najye nkaba boss, nkaba nsaba izindi nama ndetse n’ amasengesho menshi kugira ngo ngere ku nsinzi.

Ubwo ambwira umushinga we n’ ibyangombwa amaze kubona byo muri leta. Ndamushimira gutekereza kure ndetse no kwagura ubumenyi Imana yashize muri we.

Nanjye mwizeza ko ngomba kumuba hafi mu nzira yamufasha kugera ku insinzi.

Tangira gushaka kubona amahirwe mashya mu buzima bwawe, niba uri umukozi wa leta cyangwa kampuni, agura ubumenyi bwawe Imana yaguhaye kugira ngo ubashe gukorana na Boss wawe bityo ubashe kugera k’ umusaruro uteganya kuzakura muri ako kazi.

Ugomba kugira intego kuri opportunity wabonye yo kubona ako kazi, niba wifuza kuzahakura imodoka, cyangwa kuhakura inkwano ni ibindi bijyanye na marriage uteganya kuzakora.

Ibyo ni ngombwa kubitekereza ukitangira akazi, wibuke icyigisho cy’ejo ko kivuga ko utagomba kwimurira ikintu wagombye gukora uyu munsi maze ukimurire ku munsi w’ ejo.

Muri ibyi bibazo muhanganye nabyo ubu, tangira wagure ubumenyi, bityo umenye aho ugomba kunyura n’ uwo ugomba kubyuraho, umenye uburyo ugomba kwifata muri ibyo bibazo,ndetse n’ intwaro ugomba gukoresha kugira ngo utsinde ibyo bigeragezo.

Niba ufite umushinga runaka tangira wagure ubuhanga bwawe kugira ngo umenye inzira zishoboka zose kugira ngo ubone umusaruro uwushakaho.

Iyo Imana ibonye ko witeguye, ihita igufungurira Umuryango mushyasha.

Ijambo ry’ Imana riraviga riti”

IMPANO YAWE IZAGUKORERA INZIRA KANDI INAKUYOBORE MURI URYO RUGENDO RUZA KWICAZANYA N’IBIKOMANGOMA”

Agura ubumenyi bwawe kuko imbere yawe hari abandi hantu ugomba kugera.

Imana iguhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa