skol
fortebet

Ugukekeranya mu nsengero-Rev.Nibintije

Yanditswe: Sunday 19, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Soma:1 yohana 5:12-13

12. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.

13. Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI

Umubare mwinshi w’abantu wizera Imana,bajya mu nsengero kandi bemera ko umunsi umwe bazajya mu ijuru,ariko tuvuye kuri ibyo bamwe nta makuru bafite ku gakiza.

Bamwe bizera ubugingo buhoraho buva ku myitwarire y’ubuzima,abandi bakemera ko Yesu yadupfiriye ariko bagatekereza ko hari icyo tugomba gukora kugira ngo tubone agakiza.Ibyo byombi sibyo.

Ibyanditswe bitwigisha neza ko twacunguwe binyuze mu kwizera Kristo (Abefeso 2:8-9).

Icyo yakoze yabayeho ubuzima bwo gukiranuka aranapfa kubera ibyaha byacu,nicyo kitwemeza Imana.

Iyo twakiriye Yesu nk’umucunguzi wacu ,imirimo ye yuzurizwa muri twe ideni ry’ibicumuro byacu ryishyuwe n’amaraso ye,no gukiranuka kwe kwakoreshejwe kuri twe.

Ibuka ko twacunguwe,ntitwacunguwe nibyo dukora ahubwo nuwo twizeye.Ntacyo twakura cyangwa ngo twongere mu murimo Kristo yarangirije ku musaraba (yohana 19:30;ibyakozwe n’intumwa 4:12)

Hari andi makuru atumvikana neza,bamwe bumva ko kuba mu rusengero ugasoma Bibiliya,ugasenga aribyo byerekana ko uri Umukristo.

Ibi ni ngombwa ariko sibyo bitugira abana b’Imana ,yadushyize mu muryango we igihe tumenye imbaraga nke zacu tukamenya nibyo Kristo yadukoreye muri ako kanya tuba tugiye mu ruhande rw’Imana tubaye abe.

Ni ibyangombwa ko kwizera kwacu kwavuye mu kuri kwa Bibiliya.

Mbifurije guhabwa imbabazi z’ibyaha byacu ,kuba abo mu muryango w’Imana no kuzura we ibihe byose.

Ese ibitekerezo byawe byemera ibyanditswe?

Imana ibahe Umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsapp

Ibitekerezo

  • Ndabaza pastor.Utubwiye ko kugira icyo dukora kugirango tuzabone agakiza atari byo?Ibyo uvuze,ndumva bitandukanye nuko bible ivuga yuko "ukwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye".
    Ubu se nizeye Yesu ariko ngasambana cyangwa nkiba ubwo mba ndi umukristu?Bible ivuga ko Imana ibabarira gusa abantu bihana ibyaha.Uko niko kuri.Ikindi kandi,muli Yohana 14:12,havuga ko "kwizera Yesu bisobanura gukora umurimo wo kubwiriza nawe yakoraga".Nukuvuga ko umukristu nyakuri yigana Yesu nawe akajya kubwiriza ku buntu,mu nzira,mu masoko no mu ngo z’abantu nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa