skol
fortebet

Umukardinali wari ukomeye i Vatican yashinje Papa kumweguza ashingiye ku binyoma

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukardinali wari mu bakomeye i Vatican kwa Papa, Giovanni Angelo Becciu, yeguye ku mirimo ye bitunguranye avuga ko yabitegetswe na Papa Francis.

Sponsored Ad

Avuga ko yashinjwe gukoresha umutungo wa kiliziya yihera benewabo, ariko we ahakana ibyo ashinjwa.

Kardinali Becciu yari umwe mu begereye cyane Papa, akaba yarigeze no kuba mu bunyamabanga bwa leta ya Vatican.

Yagize uruhare mu masezerano yateje impaka yo gushora imigabane mu nyubako nziza ya Londres mu mafaranga ya kiliziya.

Iki gikorwa kuva icyo gihe kiracyakorwaho iperereza.

Ntibikunze kubaho ko abantu bo ku rwego rwo hejuru i Vatican begura, ariko na Vatican nta byinshi yabivuzeho mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa kane.

Uyu mu kardinali w’imyaka 72 yabwiye ikinyamakuru cyo ku mbuga nkoranyambaga Domani cyo mu Butaliyani ko yategetswe kwegura kuko yaketswe ko yahaye benewabo amafaranga ya kiliziya.

Yagize ati: "Nta n’ifaranga na rimwe njyewe nigeze niba. Nta perereza ndi gukorwaho, ariko bangejeje imbere y’ubutabera, nakwiregura".

Mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze nyuma, uyu mukardinali avuga ko kweguzwa kwe kwabaye bitunguranye.

Ati: "Birenze ubwenge.Kugeza ejo…niyumvaga ko nari umwizerwa kuri Papa, intumwa ye yo kwizerwa.

Nyuma rero nibwo Papa yambwiraga ko atakinyizeye kuko yabonye amakuru yahawe n’abacamanza bamubwira ko nakoze icyaha cyo kunyereza umutungo".

Kardinali Becciu ashimangira ko habaye "kutumvikana", akongeraho kandi ati: "Niteguye gusobanurira Papa byose. Nta cyaha na kimwe nakoze".

Uyu mukardinali Giovanni Angelo Becciu ni umutaliyani.Yamaze imyaka ya mbere akora mu rwego rushinzwe ububanyi n’amahanga i Vatican.

Papa Francis niwe wamugize umukardinali mu 2018, ubwo yari amaze guhabwa imirimo mishya yo kuyobora ibijyanye no kwera.

Yasubiwemo n’ibinyamakuru by’Ubutaliyani avuga ati: "Ni igihombo kuri njyewe, umuryango wanje, abaturage b’igihugu cyanjye. Nabyemeye ku kwemera n’urukundo mfitiye kiliziya na Papa".

Nubwo mu byo yashinjwe harimo ibijyanye n’amasezerano ajyanye n’inyubako ya Londres ivugwa ko yaguzwe mu mutungo wa kiliziya, Kardinali Becciu we siko abibona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa gatanu, uyu mukardinali yavuze ko Papa yamushinje ko yakoresheje nabi umutungo wa kiliziya akawushora mu ma koperative n’ubucuruzi bya benewabo.

Ibinyamakuru by’Ubutaliyani kandi bivuga ko Papa atashimishijwe n’uburyo inkunga yo gufashisha abakene yiswe Peter’s Pence yakoreshejwe mu bindi bitari biyigenewe.

Kardinali Becciu aragumana uyu mwanya we ariko nta ruhare azagira mu gutora undi mu Papa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa