skol
fortebet

Umunya-Israel ufitanye isano n’umwamikazi Esther wo muri Bibiliya yagaragaye mu Rwanda(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Israeli, Yossi Ben Yair usanzwe afite inkomoko mu muryango w’Umwamikazi Esiteri wamenyekanye cyane mu mateka ya Bibiliya yitabiriye umuhango wo kwimika Apôtre Raymond Patrick Munyakazi w’Itorero Miracle Pool Church Ikarabiro. Ni mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki 21 Gicurasi 2017 ubera ku cyicaro cy’iri torero riherereye i Samuduha mu Kagari ka Rubirizi ho mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro.Yossi Ben Yair bivugwa ko ari umwe mu bakomoka mu muryango (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Israeli, Yossi Ben Yair usanzwe afite inkomoko mu muryango w’Umwamikazi Esiteri wamenyekanye cyane mu mateka ya Bibiliya yitabiriye umuhango wo kwimika Apôtre Raymond Patrick Munyakazi w’Itorero Miracle Pool Church Ikarabiro.

Ni mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki 21 Gicurasi 2017 ubera ku cyicaro cy’iri torero riherereye i Samuduha mu Kagari ka Rubirizi ho mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro.Yossi Ben Yair bivugwa ko ari umwe mu bakomoka mu muryango w’Umwamikazi Esiteri tuzi muri Bibiriya wagize uruhare mu kuvuga ashize amanga imbere y’Umwami Ahasuwerusi akiza Abayuda bene wabo bagirirwaga akagambane na Hamani ashaka kurimbura ubwoko bwabo. Esiteri akaba yaratoranijwe mu magana y’abakobwa akabengukwa n’Umwami Ahasuwerusi kandi ari umunyamahanga akaza kugirirwa icyizere agabirwa ibya Hamani byose.

Apôtre Patrick Munyakazi ari nawe washinze Itorero Miracle Pool Church Ikarabiro yatangaje ko yahuriye na Yossi ubwo yari mu rugendo rw’ivugabutumwa muri Israel nuko akifuza kumutumira mu Rwanda.

Mu muhango wo kwimika, Apôtre Raymond Patrick Munyakazi, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’Itorero Miracle Pool Church Ikarabiro, Yossi Ben yifashishije uburyo gakondo abanya-Israel bakoreshaga avuza ihembe, ryakoreshwaga mu birori bikomeye mu gihugu cye nko kwimika abami n’abahanuzi.

Kuri ubu ,Yossi Ben Yair ni Umuyobozi Mukuru wa Naama Center, ikigo gifasha abantu bakora ingendo ntagatifu muri Israel. Iki kigo mu Rwanda kikaba gihagarariwe na Pastor Grace Kaitesi, akaba umuhuzabikorwa w’iri torero.Abantu benshi bakaba barishimiye kubona uyu mugabo ufitanye isano nn’Umwamikazi Esiteri ndetse n’umubano igihugu cya Isiraheli gifitanye n’u Rwanda muri rusange.

INSTAGRAM@martin_munezero

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo HanoAriko se ubu kuba avuka muri uyu muryango niyo nkuru? cg inkuru in uko batigeze bemera ko Kristo Yesu ariwe Nessiya wasezeranywe waje my isi?
    Nanjye ndi uwo kwa Nturo.Mubyandike.

    ariko ko mutwajya mutubwira abo mumuryango w’ibihangange by’urwanda nka ruganzu, inkotanyi cyane n’abandi mukatubwira inkuru za imbecile de kamenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa