skol
fortebet

Urumuri mu ntambwe zawe mu mwaka mushya wa 2020-Rev.Nibintije

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Ijambo ry’ Imana ni itabaza rimurikira ibirenge byawe ndetse rikaba n’ umucyo umurikira intambwe zawe.

Sponsored Ad

Ubusanzwe k’ umuntu ugira gahunda mu buzima bwe, iyo agiye gutangira umwaka mushya agira intego azageraho muri uwo mwaka.

Ndibuka mu mwaka wa 2014 icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa 3 mu bijyanye n’ibwirizabutumwa (Ministrial program)

Ndibuka turi kwiga Isomo rya Leadership and Administration mwarimu yadusabye kumwandikira icyo buri wese yifuza kuzageraho mu myaka 5, mu myaka 10 ndetse no mu myaka 20.

Ubwo buri wese yanditse Vision ye bitewe n’ uko abyiyumvamo. Ubwo najye nanditse ibyanjye birimo gufungura ishuri rya Bibliya n’ ibindi byo mu buzima busanzwe.

Iyo nabwo ukurikiranye discours ( ijambo) ry’ Abayobozi bazi ibyo bakora kandi bifuriza iterambere abo bashinzwe kuyobora bagira intego runaka ku bintu bazabayoboramo kugira ngo bagere ku iterambere.

Ariko muri iyo ntego ntabwo ariwe ugomba kubigiramo uruhare wenyine kugira ngo igerweho kuko nabo bagomba gukura amaboko mu mifuka kugira ngo bamufashe kugera kuri iyo ntego yiyemeje.

Ni Imana nayo niyo gahunda yayo kuko ubuyobozi bwose buva kuriyo kandi igaha abanyabwenge kuba abayobozi b’ abantu bayo.

Ijambo ry’ Imana ni urumuri rumurikira intambwe zacu ni itara bityo bidusaba gukurikirana urumuri rwaryo ngo tumenye uko mu myaka 20, 50 iri mbere tuzaba tumeze.

Imana ikuyobora buhoro buhoro kugeza ugeze neza aho wifuza kugera.

Iyo wizeye Imana ugakurikira nicyo ivuga nubwo waba utazi uko bizagenda nyuma,ikwereka intambwe nziza, intambwe ku ntambwe, izakugezaho ahantu wasezeranijwe.

Ikibazo kimwe kiri ahangaha noneha ni iki:

Ese uzaba maso utegereze intambwe Imana ishaka kugucishamo?

Ese wowe ku ntego wiyemeje kugeraho muri uyu mwaka wa 2020 uzemera kunyura mu nzira ibyo wiyemeje kugeraho bizagucishamo?

Ese uzumva kandi utegereze intambwe Umuyobozi wawe ashaka ko unyuramo kugira ngo mubashe kugera muri ya Vision yo mu myaka ingahe iri mbere?

Rero zirikana ko no mu bihe wowe utazi, mu bihe bikomeye ari bwo ibitangaza biba.

Nibwo ubona imbaraga zidasanzwe nawe utari uzi ko ufite, niba ufite ubushake bwo gukora icyo ishaka kugeraho, icyo umuyobozi agushakaho, cyangwa icyo Imana igushakaho ko ukora.

Imana nayo ifite ibyo yagupangiye byiza mu minsi iri mbere.

Imana igufitiye impuhwe nyinshi cyane ndetse na buri cyose usabwa ngo ubashe gutera imbere no kugera heza wifuza yiteguye kukiguha.

Imana izakuyobore mubyo wiyemeje kugeraho muri 2020 kandi izakwishimire mu izina rya Kristo. Amen.

Umwaka mushya muhire..!

Nibintije Evangelical Ministries International (Nemi)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • Ariko rero,ntabwo Imana ipangira ibyiza abantu bose.Ahubwo umuntu wese ukora ubushake bwayo,ntabwo imuhemba "ubukire" cyangwa imitungo,ahubwo izamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nkuko bible ivuga muli Yeremiya 25:33,Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza ku munsi w’imperuka.Hagati aho,ntabwo imana idupangira ubukire cyangwa ubutunzi.Ahubwo niba dushaka kuzarokora kuli uwo munsi,twitange dukorere Imana ku buntu,tudasaba amafaranga,kubera ko Yesu yasize abitubujije muli Matayo 10:8.Muribuka ko nawe nta na rimwe yasabaga icyacumi,cyangwa abigishwa be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa