skol
fortebet

“Uwamenye Imana ubuzima bwe burahinduka, shyira ijambo ryayo mbere ya byose”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ Shyira ijambo ry’ Imana mbere ya byose”.

Soma Imigani 4:7-8:“Ubwenge muri byose nibwo bw’ ingenzi, nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga
Ubukuze nabwo buzagukuza, nu ubukomeza buzaguhesha icyubahiro.”

Niba ushaka gutera imbere muri isi , ndagira ngo nkumenere ibanga rikomeye muri aka kanya, biroroshye: “Shyira ijambo ry’ Imana imbere.”

Ushobora kumbwira uti: “ Pastor, ibyo nta banga ririmo, narabyumvise kera, ariko niba usobanukirwa icyo bishaka kuvuga, bishobora kuba ihishurirwa kuri wowe.

Reka kwereke, Bibliya ntabwo ari igitabo cy’ inkuru cyangwa igitabo cy’ amateka cyangwa igitabo gisanzwe.

Ni igitabo kitwereka uko dukwiriye kubaho. Ni ubwenge bw’ Imana ishobora byose bwanditswe kugira ngo ubashe kubukoresha buri munsi mu bibazo ugenda uhura nabyo.

Imana iravuga iti:” ubwenge ni ikintu cy’ingenzi.
Cy’ INGENZI bisobanura ko ari ikintu gifite AKAMARO KANINI!

Nabwo bisobanura ko ijambo ry’ Imana rikwiriye kubikwa ahantu hakomeye kandi hingira akamaro muri buri mirimo yawe.

Mu myaka makumyabiri n’ indi , aho natangiye kumenya Imana no kubaha ijambo ryayo, nagiye mbona ukuboko kw’ Imana muri byinshi kandi ikindi ubuzima bwanjye bwagiye buhinduka buri munsi ku buryo butangaje ndetse ntamenya uko mvuga.

Nawe nushyira ijambo ry’Imana imbere urajya ubona ibyari ibibazo bihinduka ibisubizo n’ umunezero.

Urajya ubona uri gutera imbere buri cyumweru.
Urajya wumva bahinduranya amazina yawe buri kwezi, amazina y’ Imigisha gusa.

Ariko ndangize nkugira inama yo kutabanza gutegereza nkuko ubyibwira ngo n’ ubona umwanya.

Kuko Satani araba akubona kandi ntabwo uzaba ukibikoze. Tangira kano kanya usomye kino cyigisho.

Imana iguhe umugisha...!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel/Whatsapp: +14123265034(WhatApp)
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa