skol
fortebet

Uyu munsi imana irashaka ko uzirikana ibi-Rev.Nibintije

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Soma: 1 abakorinto 3:10-15:

10. Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,

11. kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.

12. Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

13. umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese.

14. Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano,

15. ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro.

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Muri iki gice cya 3 cy’urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, harimo ubutuwwa bwose bw’uburyo ibihembo by’ijuru biteye ndetse n’uburyo bishobora gushyikirwa.

Aha Pawulo agereranye imirimo ye ya roho hamwe n’iyumukiza.

Avuga ko Kristo ariwe Fondation ikomeye wenyine ndetse ko ukeneye kubaka neza wese ariwe yubakiraho,ariko ko twebwe ari twe bireba kwihitiramo ibikoresho tuzajyana kuri ya Fondation.

Aha dushobora kuhubakisha ibiti ibyoroshye cg se ibikomeye, ibishangara,zahabu, amabuye akomeye cyangwa se adakomeye ahenze n’adahenze.

Buri murimo wese w’umuntu uzasuzumwa hakoreshejwe umuriro kugira ngo harebwe ingano y’ibikoresho yakoresheje yubakisha kuri ya Fondation.

Paulo avuga ko nidutsinda uru rubanza rw’umuriro noneho aribwo neza tuzakira ibihembo byacu.

Icyo wakuramo aha nuko kugira ngo uzatsine uru rubanza rw’umuriro wakubakisha ibintu bitajya bishya.

Imana itubuza imirimo yose mibi idatunganye.Ntabwo tuzabazwa gusa ibikorwa byo mu mwuka twakoze nabi ahubwo n’ibi byose bigaragara.

Iyi imirimo mibi yo ku isi twakoze nayo izadukoraho, urugero:

•Kuki wajya ku kazi ukererewe kandi nta mpamvu ufite ibitera?
•Kuki wabeshya ibintu kugira ngo bizabe mu nyungu zawe?
•kuki wumva wataha ukava ku kazi ari kare cyane?
• Kuki wakwirirwa uri kuri social media ( Facebook, Instagram, Youtube)uri mu kazi aho gukora akazi kakuzanye.
• Kuki usebya umukoresha wawe? kuki se wumva wafata ibikoresho by’akazi ukabikoresha mu nyungu zawe bwite?

ibi byose jya umenya ko ari ibigeragezo byo kumenya ngo uri umukristo nyawe? jya ugenzura utuntu twose ukora buri munsi uzabasha kubona igisubizo kuri ibyo bibazo.

Ese turi abanyakuri imbere y’Imana?.Uko isi itubona ni nako Imana ituzi?

Imana irashaka ko dukora uko dushoboye kose,kdi yaduhaye umwuka wayo kugira ngo adufashe mu byo dukora mu buzima bwacu buri munsi.

Imana itubabarire...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • Urakoze pastor.Ariko ku bintu bibi wavuze kujya bikorwa n’abantu nyamara bitwa abakristu,twakongeraho abarya amafaranga y’abayoboke babo,biyita abakozi b’imana.Muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu kumwigana bagakora umurimo w’imana ku buntu,badasaba amafaranga.
    Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi nkuko Kubara 18:24 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa