skol
fortebet

"VUGA AMAHORO KU BANTU B’ IMANA NO KU GIHUGU CYAWE: "na Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” VUGA AMAHORO KU ABANTU B’ IMANA NO KU IGIHUGU CYAWE” iboneka muri Mariko 4:39: “Akangutse Acyaha umuyaga abwira inyanja ati” CECEKA TUZA”.

Ni iki ukora iyo mu ubuzima bwawe butewe n’ ibibazo bigiye bitandukanye?

Umunsi umwe Yesu yari ari kumwe n’ Abigishwa be mu bwato mu nyanja. Hageraho Igihe umuraba waje ariko muri uwo mwanya Yesu yari asinziriye . Abagishwa be batangiye kugira ubwoba kubera ko Yesu yarari mu rundi ruhande aryamye.

Ubwo byabaye ngombwa ko abigishwa be bamubyutsa kugira ngo barebe ko hari icyo yabafasha. Nibwo Yesu yabyukaga maze avuga ijambo RIMWE gusa kandi RIGUFI agira ati” Amahoro abana namwe.” Ako kanya Inyanja iratuza.

Iyo ibibazo bije mu buzima bwacu ntabwo byari bikwiriye guterwa n’ ubwoba nabyo kuko Umwami wacu Yesu Kristo azahaguruka maze akavuga ijambo rimwe gusa kandi rigufi no mu gihe kigufi ibyari ibibazo bigahinduka amateka.

Kandi ugomba gusobanukirwa ko nawe ufite imbaraga n’ ubushobozi bwo kuvugana ijambo rigufi kandi mu gihe kigufi maze ibyari amarira n’ agahinda bigahinduka umunezero ndetse n’ ibitwenge.

Mu 2000, umunsi umwe Mabukwe yageze mu rugo rwacu afite umubabaro kuko hari abantu bagiye mu ishyamba rye ry’ inturusu bamwiba ibiti yari yarazigamye kugira ngo azabigurishe maze agure ikintu cyari ingenzi kuri we.

Maze aradutakira n’ umubabaro mwinshi. Ubwo nahise mubwira ko atagombye kwiheba kuko dufite umwami wacu utuba hafi. Ntabwo namenye aho ijambo namubwiye ako kanya ryaturutse.

Naramubwiye nti: ” Genda muri City urabona aho biri ku muhanda”. Ubwo yaragiye aho bimugendera uko ko ibiti bye arabibona kuko iryo jambo yari yaryumvise aranaryumvira.

Ejo hari umu mama twari turi kuganira mu nzira ya message. Ambwira ibibazo afite byo gusama inda zikavamo ku buryo nta kana bafite, bikaba bimutera ikibazo, ubwo twari turi kuganira nka Pastor Counseling ariko byagezeho numva muri njye ngomba kumubwira ijambo rimwe kandi rigufi nti” Guhera uyu munsi ntuzongera gukuramo inda” bishaka kuvuga ko agiye kubyara aheke.

ibyo namubwiye ntabwo nabimubwiye kuko ndi umuhanuzi kandi ntabwo nabimubwiye kuko ndi Pastor cyangwa Evangelist. Ahubwo nabimubwiye kuko ndi Umukristo. Kubera iki?i” kubera ko jyewe nawe dufite ubwo bushobozi ndetse nizo mbaraga Yesu yadusizemo nk’abakristo.

Bibliya itubwira ko umwuka w’ Imana wazuye Yesu Kristo mu rupfu niwo Imana yujuje muri twe, bivuga ko Imbaraga z’ Imana zikora ibitangaza ziba muri twe. Bityo yaduhaye ubushobozi n’ ububasha bwo kuvuga ijambo rimwe kandi rigufi mu gahe kagufi “amahoro, umutekano , umugisha” mu bantu bayo, mu nzu yawe, mu bitekerezo byabo, mu miryango yabo ndetse no ku gihugu cyawe byose bikahaboneka.

Niba uri kubisobanukirwa vuga” AMEN.” Nyumva neza nshuti y’ Imana ntabwo bireba uko ibyo bibazo bije bigutera uko biba bingana.

Ushobora kumbaza ikibazo uti “ kubera iki? Tutabireba?

Igisubizo ni uko UMUREMYI w’ibibaho byose atuye muri TWE....Akaba ariyo mpamvu azadushoboza kubaho mu buryo bwo gutsinda mu nguni zose zo mu ubuzima bwacu.

Imana iguhe umugisha. Uri uwa agaciro kuri twe! Iri jambo rigufi rivuye kuri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES.

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Ese uyu munsi Abakristu nyakuri bagenda bakora ibitangaza?Koko mu kinyejana cya mbere,Abigishwa ba Yesu bagendaga bakora ibitangaza byinshi:Bazuraga abantu bapfuye,bagahagurutsa abamugaye,bagahumura abahumye.Kandi byamenywaga n’abantu bose batuye umujyi,bakishima.Ntabwo ari nk’uyu munsi abanyamadini bavuga ngo bakoze ibitangaza,nyamara nta muntu numwe tuzi hano muli Kigali bali bazura cyangwa ugendera mu kagare bahagurukije ngo agende.Dore urugero:FILIPO ageze mu mujyi wa Samariya,yakijije abamugaye benshi,umujyi wose urishima nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 8:7,8.Ntabwo umukristu w’uyu munsi arangwa no kugenda akora ibitangaza.Impamvu ni iyihe?Muli 1 Abakorinto 13:8,Pawulo yasize ahanuye yuko Ibitangaza bizageraho bigahagarara,umukristu nyakuri akarangwa n’urukundo.Kubera gushaka ko abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka,Umukristu nyakuri ajya mu nzira no mu ngo z’abantu,akababwiriza ijambo ry’Imana "ku buntu" nkuko Yesu n’abigishwa be babigenzaga.
    Nkuko twese tubizi,nta muntu numwe wapfuye cyangwa wamugaye twari twabona abanyamadini bamukiza.Kigali dufite abamugaye batabarika,ndetse benshi bajya gusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa